Sobanukirwa n’ibirango by’u Rwanda mu myaka isaga 900, Kuva kuri Rwoga kugeza ku Ibendera. Amafoto

Mu byo igihugu kiba kigomba kugira ngo kibe gifite ubusugire n’ubudahangarwa mu ruhando rw’ibindi bihugu byo ku isi, ni uko kiba gifite ibirango bikiranga ari na byo biba binakubiyemo intego icyo gihugu kizagenderaho mu kwiyubaka imyaka amagana n’amagana.

Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro”, cyanditswe n’umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka n’ubuvanganzo, kidutekerereza mu buryo bwimbitse uruhererekane rw’ibirango by’igihugu cy’u Rwanda mu myaka isaga 931 (1091-2022) ishize rwiswe igihugu.

Muri icyo gitabo, Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu yagaragaje ko Gihanga ari we wahanze ibirangagihugu bya mbere mu Rwanda, ubwo yahangaga igihugu cy’i Gasabo ari na cyo cyabaye inkomoko y’u Rwanda, kikagira ibirangagihugu bitatu ari byo Urusengo (Nyamilinga) nk’igikoresho cy’umuziki cyashushanyaga ubwisanzure, ubusugire n’ibitaramo by’abaturage bafite amahoro.

Nyamilinga akaba ari izina rikomoka ku nshinga ya kera yitwa “Kulinga’’ bishatse kuvuga Icyizere ntagamburuzwa cy’ahazaza h’igihugu kiramye.

Habaga kandi Inyundo (NYARUSHARA) yo gucurisha. Inyundo bavugaga ko ari “Inyundo yacuze Abami, inyundo nk’ikimenyetso cyo guhanga igihugu” igikoresho gikoreshwa mu gucura ibikoresho bishya, nk’uko Gihanga yahanze igihugu.

Umuriro wo wagombaga guhora ucanye, kuko washushanyaga “Uburame bw’ubwami, ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubusugire bw’igihugu”.

Imiterere y’ibirangagihugu mu gihe u Rwanda rwagengwaga n’abami mu gihe cy’imyaka 870(1091-1961), ikirango cy’igihugu cyabaga ari igihangano runaka babaga barahisemo guha uwo murimo, naho izina ryacyo bagihaye rikaba ikirangantego kigaragaza umuhigo w’ibihe byose bazagenderaho mu kucyubaka.

Mu gihe ibirango by’igihugu byo mu bihe bya Repubulika usanga byaratandukanyijwe cyane kandi ari byinshi. Aho usanga hariho Ibendera ukwaryo, ikirangantego kikaba ukwacyo hakiyongeraho n’indirimbo yubahiriza igihugu.

Ingoma Ngabe Rwoga

Nyuma y’inama y’umushyikirano yabereye i Nkotsi na Bikara ahasaga mu wa 1100, abami bakemeranya guhuriza hamwe ibihugu byabo bikarema igihugu kimwe cy’igihangange, ni bwo Gihanga wari umaze guhabwa inshingano zo kuba umuyobozi nshingwabikorwa w’uwo mushinga yatangiye gutekereza ibirango bishya bizaba biranga icyo gihugu cyari kitarabona izina.

Ingoma ngabe ya mbere y’ibihugu byiyunze yahanzwe na Gihanga muri ibyo bihe ni yo yiswe “Rwoga” bishaka kuvuga “Kogera cyangwa se Gukwira”.

Ni ukuvuga ko Rwoga yahanzwe ari Ingoma Ngabe y’inzibacyuho yagombaga kuranga igihugu cyari kuva mu ihuriro ry’ibihugu byishyize bikarema igihugu kimwe.

Aho umugambi w’ihuzabihugu utangiriye, ku ngoma y’umwami Cyilima Rugwe ahasaga mu wa 1345, ni bwo icyo gihugu cyabonewe izina cyitwa: “U Rwanda”. Nuko Rwoga ihera ubwo iba ingoma ngabe y’igihugu cy’u Rwanda.

Uburame bw’ingoma ngabe Rwoga bwabaye imyaka 399 kuko yimye ahasaga mu wa 1100 kugeza ubwo yanyagwaga n’Abanyabungo ahasaga mu wa 1499.

Nubwo Gihanga yashyizeho Ingoma ngabe Rwoga nk’ikirangabwami cy’ibihugu byiyunze, ntiyigeze ikuraho bya bindi bya mbere, kuko wari umurage ufite icyo usobanuye.

Mu mihango yo kwimika umwami n’umugabekazi baherezwaga Inyundo, Ingoma ngabe (Rwoga-Kalinga), Urusengo (Nyamiringa), Urushingo rwo gucana umuriro.

Ingoma Ngabe Kalinga

Igihugu kitagira ibirango, ntikiba kikiri igihugu, bitewe nuko Rwoga yari Ingoma Ngabe y’u Rwanda yari yaranyazwe n’Abanyabungo, Ruganzu Ndoli ubwo yimaga ingoma, yahise atekereza uko yayisimbuza indi ngoma, kugira ngo igihugu cyongere kibeho gifite ibirango byuzuye.

Ndoli yimye u Rwanda rusa n’aho rutakiriho n’Ingoma Ngabe yarwo Rwoga yaranyazwe n’Abanyabungo. Ruganzu Ndoli amaze kwima Ingoma ya Se Cyamatare, yimitse Kalinga ho Ingabe isimbura Rwoga.

Ingoma Ngabe Kalinga, nayo yiswe izina rikomoka ku nshinga “Kulinga” ikaba ifite igisobanuro gisa nk’icya Nyamilinga Urusengo rwa Gihanga.

Kalinga bisobanura “Inkingi Y’icyizere Cy’ahazaza”. Uburame bw’ingoma ngabe Kalinga bwabaye imyaka 451 kuko yimye ahasaga mu wa 1510 izungurwa na Repubulika mu wa 1961.

Ibendera rya Repubulika ya mbere n’iya kabiri

Ibendera ry’ igihugu u Rwanda rukibona ubwigenge, ryari rifite amabara atatu ariyo Umutuku, Umuhondo n’icyatsi Kibisi tutibagiwe n’inyuguti ya ‘R’ yagaragaraga mu ibara ry’umuhondo. Niryo ryazunguye ibirango by’ingoma ya cyami.

Ubwo u Rwanda rwatangiraga umujyo mushya w’ibirango bishya bigizwe n’Ibendera ryazunguye ingoma Ngabe, ni na bwo hadutse n’ibindi birango bishya birimo Indirimbo yubahiriza igihugu n’Ikirangantego.

Uburame bw’Ibendera ry’ igihugu, rifite amabara atatu “Umutuku, Umuhondo n’icyatsi Kibisi”, bwabaye imyaka 40 kuko ryazamuwe mu wa 1961 ryururutswa mu wa 2001.

Ibendera ry’ u Rwanda rushya

Nyuma yo kubona ivangura ryari riri mu ibendera rya mbere ryatanyaga abaturarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hafashwe umwanzuro wo kurihindura harebwa irindi abaturarwanda bose bibonamo.

Hashyizweho ibendera ry’amabara atatu ariyo Umuhondo w’izahabu, ubururu-juru (burimo izuba rifite imirasire isa na zahabu) n’icyatsi kibisi. Iri bendera ari naryo rikoreshwa ubu, ryatangiye ku wa 31 Mutarama 2001, ubwo byatangazwaga ku mugaragaro.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

Ingoma Ngabe Kalinga
Ibendera rya Repubulika ya mbere n’iya kabiri
Ibendera ry’ u Rwanda rushya

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *