Umwaka ushize nibwo hamamaye inkuru y’uwitwa Emmanuel Tuloe, umumotari w’imyaka 19 wo muri Libéria watoraguye hafi y’umuhanda igifurumba cy’amafaranga asaga miliyoni 50 Frw.
Nk’uko biza mu mitwe ya benshi, yakagombye kuba yarafashanye aka kayabo k’amafaranga akigender ariko siko byagenze.
Yafashe aya mafaranga ayabitsa nyirasenge, kugeza nyirayo yumvikanye kuri radio nkuru y’Igihugu ayarangisha maze Emmanuel ntiyazuyaza kuyamusubiza.
Nk’uko byari byitezwe rubanda bamuhaye inkwenene ndetse banamubwira ko atazigera akira bitewe n’amahirwe yari amaze kwitesha.
Iki gikorwa cy’ubutwari yakoze cyatumye yamamara ahantu henshi anahabwa ibihembo bishimishije nko kwererwa kwigira ubuntu mu ishuri rya Ricks Institute riri mu ya mbere meza muri Libéria.
Perezida George Weah yaramwakiriye nk’intwari y’igihugu anamuha igihembo cy’arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, aherekejwe na moto ebyiri zo kumufasha kwiteza imbere.
Uwo yatoraguriye amafaranga na we yamuhembye ibikoresho bihwanye na 1,500,000 Frw.
Kaminuza ya Livingstone College yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yamwereye kuzahigira ubuntu igihe azaba arangije amashuri yisumbuye.
Kimwe n’abandi bana bo muri Libéria bakomoka mu miryango ikenye, Emmanuel na we yataye ishuri afite imyaka 9 ubwo se umubyara yagwagwa mu mpanuka y’ubwato maze akajya kubana na nyirasenge.
Nyuma yo guhabwa amahirwe yo kwiga kuri Ricks Academy, ubu ageze mu mwaka wa gatandatatu w’amashuri abanza, akaba yiga aba mu kigo.
Ubwo BBC yamusuraga ku ishuri, yayibwiye ko ari kwishimira ubuzima bwaho cyane ko bwigisha kubana neza n’abantu batandukanye.Yanababwiye ko yiteguye kwiga icungamutungo muri kaminuza kugira ngo azafashe gucunga neza umutungo w’igihugu.
Yavuze ko abamunenga kuba atarakoresheje amafaranga yatoraguye, hari ibyo birengagiza birimo no kubura amahirwe afite kuri ubu.
Ati: “Ndashimira Imana yampaye aya mahirwe n’ababyeyi banjye bantoje kuba inyangamugayo. Inama nagira bagenzi bange ni kuba inyangamugayo birinda gutwara iby’abandi”.
Abayobozi b’ikigo n’abanyeshuri bigana bahamya ko Emmanuel ari intangarugero mu bandi mu kigo, ndetse akaba agikomeje umuco wo gusubiza ibintu bya bagenzi be igihe abitoraguye.
N’ubwo yasubiye mu ishuri akuze, nta gihundutse Emmanuel azarangiza amshuri yisumbuye afite imyaka 25. Azahita yerekeza muri Livingstone College yo muri Amerika nk’uko yabimwemereye.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

