U Burayi bwatangiye kwijujutira ko ibihano bifatirwa u Burusiya bidakora icyo byashyiriweho, Putin ati ‘Turiteguye’

Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Mateusz Morawiecki, yavuze ko ibihano barimo gufatira u Burusiya bidakora, urebye uburyo ubukungu bw’icyo gihugu bukomeje kwifata neza n’ifaranga ryacyo rikazamura agaciro.

Kuri uyu wa Gatandatu Morawiecki yavuze ko uburyo ifaranga ry’u Burusiya rikomeje kuzahuka, bigaragaza ko ibihano u Burusiya bumaze gufatirwa n’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Leta zunze ubumwe za Amerika bitarimo gukora icyo byashyiriweho.

Yavugiraga ku kigo cyakiriye impunzi nyinshi zo muri Ukraine mu gace ka Otwock, hafi y’umujyi wa Warsaw nk’uko RT yabitangaje.

Ni ibihano byari bigamije gushyira u Burusiya mu muhezo ntibubashe gukorana ubucuruzi n’ibindi bice, ku buryo ubukungu bwabwo bwagombaga kugwa hasi.

Ntabwo birimo kugenda uko bibwiraga, ndetse Perezida Vladmir Putin aheruka gutegeka ko ibihugu bitari inshuti z’u Burusiya, kugira ngo bibone gaz bigomba kujya biyigura mu ma Ruble, ifaranga rikoreshwa mu Burusiya.

Ibyo bihugu ngo bigomba gufunguza konti muri Gazprombank ikajya ibifasha kuvunjisha amadolari yabyo cyangwa amayero, bikabona ama-Ruble.

Bivuze ko nibikorwa, ibyo bihugu bizaba bitagishoboye gufatira ibihano iyo banki, kubera ko izaba ibifasha kugura gas mu Burusiya.

Minisitiri w’Intebe Morawiecki yavuze ko urugero rw’uburyo ibihano bafashe bidakora, ari ukuntu agaciro ka Ruble gahagaze ku isoko ry’ivunjisha.

Yakomeje ati: “Ruble ku isoko ry’ivunjisha yasubiye ku gaciro yari iriho mbere y’uko u Burusiya butera Ukraine”.

“Ibi bivuze iki? Bivuze ko ingamba zose zafashwe mu bukungu, serivisi z’imari, ingengo y’imari n’ifaranga, zitakoze nk’uko abayobozi babyifuzaga. Ni ngombwa kubivuga mu ijwi riranguruye”.

Ku bwe, ngo hakwiye ibihano birenze ibyafashwe niba bashaka ko bigira icyo bibwira Putin.

Uyu mugabo aheruka no kwandika kuri Twitter ati: “Ibihano bishyirirwaho guhagarika Putin. Niba bitabikora, ubwo nyine ntibihagije!”

Ubwo uburengerazuba bw’Isi bwatangiraga gufatira ibihano u Burusiya, agaciro ka Ruble kasubiye inyuma mu buryo butigeze bubaho mu mateka, kagera ku 132 ku idolari rimwe na 147 ku iyero (Euro).

Kugeza mu mpera za Werurwe Ruble yazamuye agaciro ku buryo yagurwaga 85 ku idolari na 93 ku iyero, igiciro kijya kungana n’icya mbere y’uko u Burusiya butera Ukraine.

Mu gihe u Burayi bukomeje kwikoma u Burusiya ndetse bukabukomanyiriza mu bucuruzi, icyo gihugu gikomeje gutsura umubano ku rwego rwo hejuru n’ibihugu by’u Bushinwa n’u Buhinde bifite isoko ry’abaturage miliyari 2.7.

Ndetse u Buhinde buheruka kwemera kugura peteroli nyinshi cyane yo mu Burusiya, ku giciro gihendutse.

Hagati aho intambara irakomeje hagati y’u Burusiya na Ukraine, ubu imbaraga nyinshi zerekejwe ku bice byo mu burasirazuba bizwi nka Donbas.

U Burusiya busaba Ukraine kwemeza mu buryo budashidikanywaho ko itazinjira mu ihuriro rya gisirikare rya Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi (NATO) intambara ikabona guhagarara.

Gushaka kujyamo ngo bibangamiye umutekano w’u Burusiya nk’igihugu.

Mu yandi makuru, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yashinje ibihugu by’u Burayi na Amerika “gukina imikino” yo gukereza intwaro zigenewe igihugu cye, yibaza niba imbaraga ibi bihugu biri gushyira mu ntambara ya Ukraine zatuma itsinda u Burusiya.

Zelenskyy yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Fox News. Yavuze ko afitiye icyizere ibihugu by’u Burayi ndetse ko yizera ko Amerika na Ukraine ari ibihugu bifite indangagaciro zimwe gusa ko nubwo bimeze bityo, intwaro zitari kuboneka uko byagakwiriye.

Ati: “Niba gukererwa bikomeje, niba turi kubona ko kohereza intwaro bikomeje kugenda biguru ntege, abantu batangira kwibaza ibibazo. Bati ese ni ukuri. Ahari hari imikino ibyihishe inyuma. Sinshaka gutekereza ko abafatanyabikorwa bamwe bacu bari gukina imikino”.

Zelenskyy yavuze ko igihugu cye kidakeneye amakote y’akataraboneka atamenwa n’amasasu n’ingofero ahubwo ko igikenewe ari intwaro n’indege.

Ati: “Muduhe za missile, muduhe indege, wenda ntabwo mwaduha izo mu bwoko bwa F-18, F-19 cyangwa se izindi mufite. Nibura muduhe indege zishaje zakoreshwaga zo ku bw’aba-Soviet. Ibyo birahagije. Muzimpe mu biganza, mumpe ikintu cyo kurinda igihugu cyane”.

Abakurikiranira hafi intambara iri kubera muri Ukraine, basobanura ko ibihugu by’u Burayi na Amerika byijeje ibitangaza Perezida Zelenskyy akinangira ku busabe bw’u Burusiya none igihugu cye kikaba gikomeje guhinduka umuyonga abo yari yiringiye barebera.

Ubu Zelenskyy yatangiye urugendo rw’ibiganiro bigamije guhosha intambara. Turikiya ni umuhuza kandi ingingo nyinshi Putin yasabaga kugira ngo intambara ihagarare birasa n’aho azazemera atajijinganyije.

Yamaze kwemera ko igihugu cye kitazajya muri NATO, ko no kujya muri EU atari umushinga w’ejo mu gitondo.

Yanemeye ko igihugu cye kitazigera gitunga intwaro kirimbuzi, ko nta ruhande na rumwe kizigera gihagararaho yaba urw’Abanyaburayi na Amerika cyangwa se urundi mu gihe kizaba cyijejwe umutekano.

Yemeye kandi ko Donbas ishobora kuba repubulika yigenga ariko ko byanyura muri kamarampaka abaturage bakabitorera ndetse ko Crimea yaba agace k’u Burusiya.

Mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 24 Gashyantare, Televiziyo y’u Burusiya yatunguye Isi, ihindura gahunda y’ibiganiro mu buryo butunguranye, maze ishyiraho Ijambo rya Perezida Vladimir Putin.

Ni ijambo ryaje bwije cyane, Putin amenyesha abaturage ko yategetse Ingabo z’Igihugu cye kwinjira muri Ukraine mu bikorwa bya gisirikare, bigamije gutabara abaturage ba Leta za Luhansk na Donetsk ziyomoye kuri Ukraine, we yitaga ko bamaze igihe bakorerwa Jenoside na Leta ya Ukraine, badacana uwaka kuva mu 2014.

Mu magambo yuje uburakari Putin yagize ati: “Nafashe umwanzuro wo gutangiza ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare. Bigamije gutabara abaturage bamaze igihe babuzwa amahwemo. Hashize imyaka umunani bakorerwa Jenoside na Leta ya Kyiv”.

“Uzagerageza kutwitambika atuzanaho iterabwoba, u Burusiya ntibuzazuyaza kumwishyura kandi bizagira ingaruka mutigeze mubona mu mateka. Turiteguye”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *