Rwanda: Abarimu basaga 700 mu turere dutandatu twonyine bakora batagira impamyabumenyi, abandi 522 mu karere kamwe ntibagira dosiye n’imwe.

Ubusanzwe umwarimu ugiye kwinjira mu kazi kimwe n’abakozi bo mu zindi nzego, asabwa gutanga ibyangombwa bisabwa bikaba bibitswe mu idosiye ye mu biro bishinzwe abarimu ku rwego rw’akarere.

Mu myaka ishize Komisiyo y’Abakozi ba Leta yagiye yakira ibibazo by’abarimu hirya no hino mu gihugu bifitanye isano n’uburyo bashyirwa mu kazi bituma mu mwaka wa 2019/2020 itangira igenzura ngo irebe aho ibintu bipfira.

Igenzura ryakorewe mu turere dutandatu ari two Nyanza, Huye, Rulindo, Rubavu, Ngoma na Nyarugenge.

Muri raporo y’ibikorwa byayo mu 2019/2020, Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 4 Ugushyingo, yagaragaje ko yasanze hari ibibazo biri muri gahunda yo gushaka no gucunga abarimu birimo iby’abari mu kazi badafite dosiye na nke n’abazifite ariko ziburamo ibyangombwa bimwe na bimwe.

Muri utu turere twagenzuwe twari dufite abarimu 11795. Muri bo hagaragayemo abarimu badafite dosiye.

Ni ikibazo muri rusange cyagaragaye mu turere tune ariko cyiganje cyane mu Karere ka Rulindo ahari abarimu 522 batagira dosiye n’imwe.

Ababuraga ibyangombwa bimwe na bimwe muri dosiye zabo birimo impamyabumenyi n’impamyabushobozi zitagaragara muri dosiye na mba bagera kuri 786.

Abadafite ’equivalence’ z’impamyabumenyi bari 113, abadafite icyemezo cy’indangabihano (extrait du casier judiciaire) 1045, abadafite icyemezo cya muganga 850, abadafite amabaruwa abashyira mu myanya 1028 n’abarimu b’abanyamahanga batahawe amasezerano y’akazi.

Uretse ibijyanye no kutagira amadosiye y’akazi yuzuye, Komisiyo yagaragaje ibindi bijyanye n’abatarazamuwe mu ntera ku ngazi ntambike bagera ku 1153 n’abimuwe ntibabwe amabaruwa abimura bangana na 110.

Ikindi kibazo ni icy’abafite impamyabumenyi zo ku rwego rwa A2 nyamara bakaba bigisha mu mashuri yisumbuye n’abandi batize uburezi batahawe amasezerano y’akazi bagera kuri 349.

Abadepite bavuze ko ibi bibazo bishobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi kuko bitumvikana ukuntu umwarimu yahabwa akazi adafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi maze agahembwa.

Ingaruka ku ireme ry’uburezi n’ingengo y’imari ya leta:

Mu barimu bagaragaye ko badafite amadosiye y’akazi mu Karere ka Rulindo hari 522 batagira icyangombwa na kimwe mu bigomba kuba bigize izo dosiye.

Depite Emmanuel Ndoriyobijya yibajije ikibazo cy’umwihariko kiri muri aka karere anagaragaza ko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku ireme ry’uburezi.

Ati: “Abarimu 522 bari mu kazi utamenya niba barize, utamenya ibyo bigisha, uhemba udafite ibyo ushingiyeho! Iyi mibare y’abarimu batagira dosiye ishobora kudindiza ireme ry’uburezi. Komisiyo idusobanurire impamvu bakora badafite ibibaranga”.

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Abakozi ba Leta buvuga ko mu turere aho bagiye bagera usanga hari icyuho mu rwego rw’ubuyobozi n’akajagari mu mikorere y’abashinzwe dosiye z’abarimu.

Hamwe ngo umukozi ushinzwe abarimu aba ari na we ushinzwe abakora mu nzego z’ubuvuzi.

Visi Perezida w’iyi komisiyo yagize ati: “Ingaruka ku ireme ry’uburezi zirahari. Hari n’ingaruka ku ngengo y’imari ya leta kuko umukozi ushinzwe abarimu ahemba abadafite dosiye”.

“Ikintu tubaza iyo turi mu karere tugira tuti ‘muhemba mute umukozi utagira dosiye? Ni iki kikubwira ko ari we uri muri uwo mwanya nta byangombwa yagaragaje?”

Komisiyo yavuze ko ku barimu badafite imyamyabumenyi usanga muri transcript z’amanota barize bararangije ariko impamyabumenyi ukayisha ukayibura. Yasabye Mineduc, REB na NESA kubishyira ku murongo.

Rulindo igomba guhozwaho ijisho:

Akarere ka Rulindo kagize ibibazo bikomeye mu micungire y’abarimu. Kugeza ubwo umukozi ubashinzwe yafunzwe akurikiranyweho guha abarimu imishahara n’ibindi bitajyanye n’amategeko.

Komisiyo y’Abakozi ba Leta yasabye ko Rulindo ikurikiranwa by’umwihariko harebwa ingaruka ibyo byagize ku ireme ry’uburezi.

Src: IGIHE

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uyu rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *