Uganda: Hari Umunyarwandakazi watawe muri yombi umunsi Gen Muhoozi Kainerugaba asura u Rwanda

Abantu bikekwa ko bakora mu rwego rw’iperereza rya gisirikare rya Uganda, CMI, bataye muri yombi Umunyarwandakazi, Alice Umutesiwase.

Amakuru avuga ko ibi byabaye kuwa 22 Mutarama 2022, bibera mu mujyi wa Kampala.

Umutesiwase wakoreraga mu isoko rya Owino, abo bikekwa ko ari abo muri CMI, bamufatiye mu isoko rya Owino, ashinjwa kuba intasi.

Ibi byabaye mu gihe Uganda n’ u Rwanda byari mu nzira zo kugaragaza ko biri mu nzira zo kugarura umubano mu nzira nziza nyuma y’imyaka itatu, umeze nabi.

Guhera taliki ya 31 Mutarama 2022, Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wongeye gufungurwa nyuma y’imyaka igera kuri ine uwo mupaka ufunze, ubuhahirane bw’ibihugu byombi bwarahagaze.

Kuva Umupaka wa Gatuna wakongera gufungurwa, abantu bakomeje kugaragaza ko hari ibitarasobanuka neza birimo kumenya abemerewe kwambuka bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi ndetse n’abatabyemerewe.

Ibi bibazo byatangiye kugaragara ku munsi wa mbere w’ifungurwa ry’uyu mupaka, aho hari bamwe mu bantu bangirwaga gusohoka mu Rwanda abandi bakabuzwa kwinjira, bigatuma benshi bibaza impamvu ari uku bimeze kandi umupaka wafunguwe.

Nko ku wa Mbere tariki 31 Gashyantare 2022 ubwo uyu mupaka wafungurwa, nta modoka nini n’imwe itwara abagenzi yigeze iwambuka, yaba iva Uganda ijya mu Rwanda cyangwa iva mu Rwanda ijya Uganda.

Ni ikibazo cyashyize benshi mu rujijo barimo Abagande bari ku Mupaka wa Gatuna bashaka kwinjira mu Rwanda ariko bakaza kwangirwa. Uretse abaturuka muri Uganda hari n’abaturukaga mu Rwanda bangiwe kwambuka uyu mupaka.

Kugeza ubu n’ibigo bitwara abagenzi bambukiranya uyu mupaka bivuga ko bitaramenya neza icyo gukora.

Umuyobozi wa Jaguar yakoraga ingendo za Kigali-Kampala, Vincent Muzungu yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu bataramenya niba bashobora gusubukura ingendo.

Ati: “Ntabwo twigeze dutangira kuko tutarabona amabwiriza ya nyayo dukwiye kubahiriza, nyuma y’ifungwa ry’umupaka habaye ibintu byinshi birimo na COVID-19”.

“Dukeneye no kumenya ibikenewe ku mupaka bigendanye n’iki cyorezo. Umubare w’abaza gushaka imodoka uracyari muto. Ndacyeka biri guterwa no kuba abantu badafite amakuru ahagije. Abantu baracyakusanya amakuru y’ibikenewe”.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, ku wa 31 Mutarama 2022 Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka, Lynder Nkuranga yakiriye bagenzi be ba Uganda bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo.

Nubwo uyu mupaka wa Gatuna wafunguwe, amakuru ducyesha IGIHE avuga ko mu gihe hatarashyirwaho ingamba zo kwirinda COVID-19 zihuriweho uzajya ukoreshwa n’imodoka ndetse n’abandi bagenzi bafite impamvu zumvikana, nk’uko bisanzwe bigenda ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu.

Bivugwa ko abantu bemerewe gukoresha uyu mupaka wa Gatuna ari amakamyo asohoka mu Rwanda n’ayinjira ndetse n’Abanyarwanda n’abandi bafite ibyangombwa bibemerera kuruturamo bashaka gutaha.

Bivuze ko izindi ngendo zitari ngombwa zitarahabwa rugari kubera amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Umuvugizi w’Urwego Rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda, Jacob Siminyu avuga kuri iki kibazo yagize ati: “Icyo ibi bivuze ni uko ingendo ziri ngombwa arizo zemewe, dufite amakamyo yabashaga kwambuka anyuze ku mupaka wa Mirama n’uwa Cyanika, ndetse n’abaturage bari gutaha nabo bari kwambuka nabo bahambukiraga, abaturage bafite uruhushya rwo gukora mu Rwanda bakoreshaga iyo mipaka n’ubu bashobora no kwambuka bakoresheje umupaka wa Gatuna”.

Amakuru ahari yizewe ni uko mu minsi iri imbere inzego z’ubuzima za Uganda n’iz’u Rwanda zizahura kugira ngo zishyireho amabwiriza yo kwirinda COVID-19 akwiye ku bahirizwa ku bagenzi bashaka kuva mu gihugu kimwe bajya mu kindi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *