Urugamba ntaho ruragera: Amayeri y’ibyihebe, akomeje kuba ihurizo rikomeye ku ngabo z’u Rwanda n’iza SADC…

Tariki 19 Mutarama 2022, Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bwahuye n’ubuyobozi bwa SAMIM mu biganiro bigamije kunoza imikoranire. Umuyobozi wungirije ukuriye Ingabo za SADC ziri muri Mozambique yatangaje ko muri iki gihe icyo bashyize imbere ari imikoranire n’Ingabo z’u Rwanda.

Gen Maj Xolani Mankayi uyoboye Ingabo za SADC ziri muri Mozambique yatangaje ko urugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba rutaragira aho rugera, mu gihe Umusaruro w’Ingabo za SAMIM ntuvugwaho rumwe… Ibitangazwa n’ubuyobozi bwazo bitandukanye n’ibiboneka i Cabo Delgado.

Muri Nyakanga 2021, nibwo Ingabo za SADC zinjiye muri Mozambique mu butumwa bwitwa SAMIM, zihabwa igihe cyo gukora cy’amezi atatu yaje kongerwa kigera muri Mutarama 2022.

Mu nama iheruka yabereye muri Malawi igahuza ibihugu byo mu Muryango w’Ubukungu byo mu Majyepfo ya Afurika, hemejwe ko icyo gihe cyongerwaho andi meza atatu.

Ingabo z’u Rwanda nazo zari muri Mozambique mu bikorwa nk’ibya SAMIM, aho zahawe ibice bya Palma, Mocimboa da Praia, Quionga, Afungi, Mbau, Pundanhar n’ahandi. Iza SADC zo zahawe ibice bya Nandage, Mwidumbe, Macomia, Meluco, Mueda n’ahandi.

Urebeye ku ikarita, bisa n’aho Ingabo z’u Rwanda zahawe igice cy’Amajyaruguru hanyuma Amajyepfo y’Intara ashyira Uburengerazuba asigara mu maboko y’ibihugu bya SADC.

Hafi ibice byose bigenzurwa n’Ingabo z’u Rwanda usibye ibikirangwamo ibyihebe nk’ahitwa Pundanhar.

Aho ingabo z’u Rwanda zigenzura hari itandukaniro rinini kuko ibintu byatangiye gusubira mu buryo ugereranyije n’uko byari bimeze mu mezi atandatu ashize.

Nko mu Mujyi wa Palma, umwe mu mijyi yari ikomeye, ubucuruzi bwongeye gufata umurongo.

Hari amakuru ducyesha ikinyamakuru IGIHE y’uko n’abacuruzi barimo Abarundi bari barahunze, bateganya kongera gusubirayo bagasubukura ibikorwa byabo.

Abo Barundi bakoreraga i Palma, bari bahafite utubari botsa na mushikaki. Ubucuruzi bwari bwarabahiriye ku buryo ku munsi bashoboraga gucuruza inyama z’ihene zirenze 15.

Ku rundi ruhande ariko, nta makuru afatika aramenyekana y’uburyo ku ruhande rwa SADC ibintu byifashe kuko nta banyamakuru barahagera. Ni mu gihe umunsi ku wundi ibyihebe bigirira nabi abaturage baho.

Ibihugu bitandatu byo muri SADC ni byo bifite Ingabo muri Mozambique. Afurika y’Epfo ifite benshi ni 340. Bari mu mutwe udasanzwe mu ngabo ndetse ni bo bagenzura umutekano mu Karere ka Macomia.

Botswana ifite abasirikare 297 bari mu Karere ka Muidumbe mu gihe Tanzania ifite 257 bari mu Karere ka Nangade.

Lesotho ifite abasirikare 120 bari mu Karere ka Nangade mu gihe Malawi ifite umwe ubarizwa mu Mujyi wa Pemba. Angola ifite abasirikare batandatu nabo bari i Pemba. Ibyo bihugu bibiri bya nyuma, abasirikare babyo ni abakora mu nzego z’ubuyobozi, ntibajya ku rugamba.

Amakuru avuga ko mu bice Ingabo za SADC zigenzura, nta bikorwa bikomeye byo kurwanya imitwe y’iterabwoba bihakorerwa. Bivugwa ko izi ngabo zifashisha indege nini za kajugujugu, zikamisha amasasu mu mashyamba nyuma zigasubira inyuma.

Ubuyobozi bwa SADC i Pemba ntabwo bwabashije kwemeza aya makuru, kuko bwavuze ko bufite umutwe udasanzwe (Special Force) uri kurwana kandi ibyo bitero wagabye bizarangira ku wa 15 Gashyantare 2022.

Ku rundi ruhande, ibyihebe biracyatera abaturage muri ibyo bice. Urugero ni nk’igitero cyagabwe ku wa 13 Ukuboza mu gace ka Maparawe ahitwa Masisi, ubwo byibaga ibiribwa bikanica abaturage bane b’ahitwa Sindano.

Ku wa 10 Ukuboza nabwo ibyihebe byateye agace kitwa Kiwengulo hafi y’umupaka wa Tanzania [hafi ya Mtwara muri Tanzania].

Byari byambutse umugezi witwa Ruvuma, byica abaturage bane, bitwara imyaka yabo ndetse byambukira muri Tanzania bihunga.

Biherutse kandi gutera mu gace ka Nova Zambezia mu Karere ka Macomia byica umuntu umwe, bitwika n’inzu esheshatu.

Ku Bunani bwa 2022 nabwo hari abaturage batatu biciwe muri Macomia, bose bari bafitanye isano na Meya w’uwo Mujyi. Ku wa 8 Mutarama, nabwo ibyihebe byateye agace ka Nachipande mu Karere ka Mueda, byica abantu babiri.

Umwe muri abo bishwe yari umuyobozi mu nzego z’ibanze mu gihe undi ari umwe mu bashinzwe umutekano muri ako gace. Ibyo byihebe byarakomeje, bifata inzira iva Macomia byerekeza muri Tanzania binyuze mu gace ka Niassa.

Ku wa 12 Mutarama nabwo hari ibyihebe byagabye igitero mu gace ka Luneka mu Karere ka Nangade, bihica umuturage umwe.

Nubwo ku ruhande rwa SADC ibintu bikomeje gufata indi ntera umunsi ku wundi, nta wavuga ko ku ruhande rw’u Rwanda ari ntamakemwa, nubwo nta barutage bicwa. Hari ibikorwa bibaho bya hato na hato by’ibyihebe bishaka kugaruka aho byirukanywe mu minsi mike ishize.

Mu Cyumweru gishize, Ingabo z’u Rwanda zishe ibyihebe bibiri mu gico zabiteze ahitwa Nankidunga. Ni hafi cyane y’Umujyi wa Mocimboa da Praia kuko kugerayo ari ibilometero bitandatu gusa.

Ingabo z’u Rwanda n’iza SAMIM ziri muri Mozambique, zikorana n’iz’igihugu, FADM gusa buri ruhande tugakorera mu gice rwahawe na Perezida Philip Nyusi wa Mozambique.

Umusirikare ukomoka muri Tanzania ushinzwe ubutasi, yasobanuye ko inyeshyamba za Al Sunnah wa Jama’ah muri iki gihe zifite ibirindiro mu ishyamba rya Catupa.

Ako gace ka Catupa kari mu maboko y’Ingabo za SADC. Inzego z’ubutasi za SAMIM zisobanura ko ibyihebe biri mu tundi duce nka Meluco na Nangade byafashe indaro kuko haboneka ibiryo.

Uwo musirikare yabwiye ikinyamakuru IGIHE ati: “Ibyihebe biri gukoresha uburyo bwa Guerilla, bishobora kugaragara mu Burasirazuba ariko igitero bikakigaba mu Burengerazuba. Biri gusahura, biri gukoresha abana n’abagore nk’abagomba gutwara ibyo basahuye”.

“Imbunda bari gukoresha ni PKM, RPG, Mota, AG17, AK47 ndetse n’aho bakambitse haba hari ibisasu bituruka. Ni abantu bafite ubumenyi buhambaye mu kubikoresha”.

Gen Maj Xolani Mankayi uyoboye Ingabo za SAMIM ziri muri Mozambique, yavuze ko hari ibitero bikomeye bakoze byo guhashya ibi byihebe harimo nk’icyitwa “Buffalo” cyagabwe mu mashyamba ya Chai.

Imikoranire SAMIM na RDF iracumbagira. Umunya-Botswana, Brig Dumisani Ndzinge, wungirije ukuriye Ingabo za SADC ziri muri Mozambique, yavuze ko mu minsi ya mbere ubwo Ingabo za SAMIM zatangiraga akazi, ko nta mikoranire zari zifitanye n’iz’u Rwanda.

Ati: “Yego bwa mbere habayeho kutagira imikoranire ihamye kuko u Rwanda ntabwo rwaje ruturutse muri SADC, kandi nta buryo bwemewe bwo gukorana bwari bwarashyizweho hagati y’izo ngabo. Ubwo twageraga ku rugamba, twahise tubona ko ari ngombwa gukorana kandi urabona icyita rusange ni Ingabo za Mozambique”.

“Abanyarwanda baje hano kuzifasha, ku butumire bwa Mozambique; SAMIM nayo yaje hano kuzifasha. Rero twari dufite intego imwe, abayobozi bacu baje kubona ko iyo mikoranire ari ngombwa, yego ntabwo biba byoroshye mu ntangiriro”.

Brig Ndzinge yavuze ko hari ibikorwa bya gisirikare bibiri Ingabo za SAMIM n’iz’u Rwanda bateguriye hamwe mu guhashya umwanzi mu mpera z’umwaka ushize.

Ati: “Twakoze operasiyo ebyiri dufatanyije, ibitero bibiri; FADM, Ingabo z’u Rwanda n’iza SAMIM. N’aho tuvuganira, hari ikindi gitero duteganya”.

Mu bitero yavuze ko bafatanyije, yatanze urugero ku cyagabwe ahitwa Chai ku wa 26 Ukuboza 2021.

Amakuru avuga ko nta bitero bihuriweho na SAMIM n’u Rwanda byigeze bibaho. Ni ibintu byo ubwabyo bishyira ihurizo mu mikoranire y’impande zombi.

Hari amakuru ko ubwo Ingabo z’u Rwanda zarwanyaga ibyihebe mu gice zahawe, byahungiye ku ruhande rwa SAMIM. Bihageze, ntacyo ingabo zakoze ngo zibihashye nibura bibure aho byerekeza kuko byari kuba bigoswe.

Byatumye byongera kubona akanya ko guhumeka kuburyo hari impungenge ko mu gihe nta gikozwe, bishobora kongera kwisuganya.

Brig Ndzinge nawe ntahakana ko mu gihe uruhande rumwe rwakije umuriro ku byihebe, bishobora guhungira ku rundi kuko nta mikoranire ihamye ihari.

Ati: “Ubwo twamenyaga ko Abanyarwanda bagiye kuza, twari tubizi ko nitudakorana, hazaba ibibazo”.

Ku rundi ruhande, intambwe ya mbere iganisha ku mikoranire ihamye yatangiye guterwa kuko SAMIM n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda batangiye kugirana ibiganiro biganisha ku kunoza imikoranire.

Ku wa 19 Mutarama, inzego zombi zahuriye i Mocimboa da Praia zemeranya uburyo imikoranire yarushaho kuba myiza.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *