Uganda: Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yahishuye ikintu cya mbere azakora najya ku butegetsi

Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, ashimangiye ku mugaragaro ko afite inzozi zo gufata ubutegetsi muri Uganda nk’uko byakomeje guhwihwiswa ariko ntihagire ubyemeza.

Ubushize ubwo yari mu birori by’isabukuru ye y’imyaka 48, Lt Gen. Muhoozi kuri ubu uyobora Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, mu ijambo yavuze yabaye nk’umuntu wiyegereza urubyiruko arwizeza ko leta igiye gushora amafaranga mu mikino ndetse no mu bahanzi.

Mu butumwa bwe bwo kuri iki Cyumweru, Gen. Muhoozi noneho yabivugiye ku mugaragaro avuga ko nibafata ubutegetsi muri Uganda (Ikipe ya Muhoozi Kainerugaba) ikintu cya mbere bazakora ari ukongera ingengo y’imari igenda mu mikino.

Yabivuze nyuma yo kubanza gushimagiza se, Perezida Museveni ndetse na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, yita se wabo.

Ati: “Mfata Perezida Kaguta Museveni na Perezida Paul Kagame nk’abahanga mu gupanga babayeho! Ubwo ‘Team MK’ (ikipe ya Muhoozi Kainerugaba) izatsindira ubutegetsi muri iki gihugu, kandi tuzabikora! Igikorwa cyacu cya mbere ni ukongera ingengo y’imari y’imikino”.

Lt Gen Muhoozi aheruka gutangaza ko ahura na Perezida Kagame yamwijeje ibintu bibiri.

Ati “Icya mbere, nk’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ingabo zanjye ntizizigera zitera u Rwanda, icya kabiri nta n’umwe mu bagize inzego z’umutekano za Uganda urwanya u Rwanda uzaguma mu mwanya w’akazi arimo, ibindi biraza mukanya”.

Ni kenshi abantu bakunze gufata ibyo Lt Gen Muhoozi avuga nk’amashyengo, bagera aho bamwita Jenerali wo kuri Twitter cyangwa ’the tweeting general’. Nyamara si ko biri.

Akubutse mu Rwanda, Major General Abel Kandiho wayoboraga CMI yakuweho.

Mu gushimangira izahuka ry’umubano w’u Rwanda na Uganda kandi, Uganda iherutse kwirukana Robert Mukombozi usanzwe ari umuhuzabikorwa wa RNC muri Australia.

Muhoozi yatangaje ko uwo mugabo yasubijwe aho yari aturutse, anaburira Kayumba Nyamwasa ko bamwoherereje “umuntu wawe.”

Ati: “Jenerali Kayumba, ndagusabye gerageza kubaha Uganda. Dufitanye amahoro na Afande Kagame n’u Rwanda. Gerageza kubyubaha”.

Ubwo yari yitabiriye isabukuru ya Muhoozi, Perezida Kagame yabwiye abari muri ibyo birori ko nubwo yari afitiye Muhoozi icyizere gikomeye ubwo bahuraga, yari azi ko ibyo amubwira abyemeranyaho na Museveni.

Ati: “Mu buryo ntashidikanyaho nubwo nari mfitiye icyizere gikomeye Muhoozi, niyumvishaga ko Perezida wa Uganda (Se) agomba kuba ari inyuma y’ubwo butumwa”.

Kugeza ubu bikomeje kuvugwa ko Muhoozi ashobora kuzasimbura se ku butegetsi.

Amatora ataha ya Perezida wa Uganda azaba mu 2026. Museveni azaba afite imyaka iri muri 80, Muhoozi afite 51.

Uburyo yakorewe ibirori by’isabukuru y’imyaka 48 byabaye mu gihugu hose, birimo guhuzwa no kumurika Muhoozi nk’umukandida, icyiswe ‘Muhoozi Project’.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *