Umugande wahoze mu Ngabo zabohoye u Rwanda yakatiwe gufungwa imyaka 25

Rtd Sergent Lubega Ibrahim wahoze mu Ngabo zabohoye u Rwanda, RPA yahanishijwe gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo zitemewe , kuwujyamo n’ubwinjiracyaha mu kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Lubega Ibrahim ibyaha yahamijwe yabikoze ubwo yari mu mutwe wa P5 aho yakoranaga bya hafi na Ben Rutabana wahoze ari Komiseri Ushinzwe Kongera Ubushobozi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.

Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwahamije Sergeant Lubega Ibrahim ufite ubwenegihugu bwa Uganda ibyaha by’ubwinjiracyaha mu kugirira nabi ubutegetsi buriho n’iterabwoba mu gihe icyaha cyo kujya mu mutwe w’abagizi banabi no kugirana umubano na Leta z’amahanga bitamuhamye.

Urukiko rwagaragaje ko we na bagenzi be ibyo byaha bitabahama kubera ko nk’icyo kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi atari byo ahubwo babaye mu mutwe w’ingabo zitemewe bityo ko batakongera guhahamwa n’icyo.

Rwagaragaje ko icyo kugirana umubano na Leta z’amahanga nta bimenyetso bigaragaza uko buri umwe yagiranye umubano n’izo leta.

Urukiko rukuru rwa Gisirikare ruherereye I Kanombe rwahanishije Ex sergeant Lubega Ibrahim n’abagenzi be bane igifungo cy’imyaka 25 cyane ko bari bafite n’inshingano muri P5 kandi bari bafite n’uburyo bwo kuba batoroka bityo ko kuba batarabikoze bishimangira ko bagiye muri uwo mutwe ku bushake.

Abandi bakatiwe igifungo kimwe na Lubega Ibrahim barimo Ngirinshuti alias Kanyemera, Mbarushimana Aime Erneste, Ntebuka Donatien na Nzabamwita Gaston wigize no gukatirwa imyaka 23 na Gacaca ariko agatoroka atarangije igihano.

Muri uru rubanza harimo abahanishijwe gufungwa burundu bahoze muri Rud Urunana bari mu bagabye igitero i Musanze mu mu 2019 kigahitana abaturage 15 abandi bagakomereka bikomeye.

Rwahanishije kandi abagera kuri 21 igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 na batandatu bahanishijwe gufungwa imyaka 10.

Sergent Lubega Ibrahim yabaye mu Ngabo z’u Rwanda ariko aza gusezerwa kimwe n’abandi banyamahanga bari bazirimo.

Ni umwe mu barwanyi 38 b’imitwe y’iterabwoba ya P5 na RUD-Urunana baburanishijwe n’Urukiko rwa Gisirikare.

Ubushinjacyaha bugaruka ku mateka ya Rtd Sergent Lubega Ibrahim, bwavuze ko mu 2018 aribwo uyu mugabo yafashe icyemezo cyo kwinjira mu mutwe wa P5 ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bice bya Minembwe. Icyo gihe yanyuze i Burundi.

Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko ubwo yari akiri i Burundi ngo yagiranye ibiganiro na Ben Rutabana wari usanzwe arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaba no mu bayobozi ba P5.

Muri Mata 2019, Rtd Sergent Lubega Ibrahim n’abandi barwanyi bavuye muri Kivu y’Amajyepfo bagana muri Kivu y’Amajyaruguru bagambiriye kunyura mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda bakagaba igitero k’u Rwanda.

Bageze Masisi bagabweho igitero n’ingabo za RDC zirabatatanya bamwe barafatwa abandi bihuza na RUD-Urunana ndetse na FDLR-FOCA.

Mu kuburana Rtd Sergent Lubega Ibrahim yavuze ko atigeze ava i Bugande afite intego yo kujya mu mitwe irwanya u Rwanda ko ahubwo yagiye i Burundi muri gahunda yo kwakira imodoka.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko atemeranye n’ubushinjacyaha kuko ngo atigeze asezerwa mu gisirikare ahubwo yavuyemo ku bushake bwe.

Yavuze ko iyo aza kuba afite gahunda yo kujya mu nyeshyamba yari kuba yarabikoze mbere kuko yabanje kuba muri Kigali akora akazi gasanzwe, nyuma y’uko asezerewe mu gisirikare.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *