Umugore uhamya ko yabyaranye na Pasiteri Theogene anamutwitiye inda ya kabiri y’amezi 7 yasabye umugore we imbabazi avuga n’abapasiteri ibyo bamushukishije

Murungi Diane umaze iminsi avuga ko yabyaranye na nyakwigendera pasiteri Theogene Niyonshuti umwana w’umukobwa kuri ubu ufite imyaka 6, ndetse akaba anamutwitiye inda y’amezi 7, mu buryo butunguranye yaje kwivuguruza avuga ko inda atwite Atari iya Pasiteri Theogene, ahubwo yashutswe na bamwe mu bavuga ko ari abapasiteri bamusaba ko yatangaza ayo makuru. 

 Uyu mugore waje kumvikana avuga ko ari gusaba imbabazi by’umwihariko Uwanyana Assia umugore wa nyakwigendera pasiteri Niyonshuti, yavuze ko umwana wa mbere yabyaye byo koko ari ukuri yamubyaranye na niyonshuti. 

Akomeza ashimangira ko hari ibyangombwa byo kwa muganga birimo ifishi y’umwana, iriho amazina y’ababyeyi Niyonshuti Theogene na Murungi Diane, ariko akaba yari yarabigize ibanga kuva kera hose kugeza ubwo bamwe mu bapasiteri baje bakamushukisha amafaranga ngo abivuge. 

Mu majwi ye Murungi yumvikanye agira ati “ubundi aba bapasiteri batangiye kumbwira ko nabivuga ku kiriyo cya pasiteri Theogene.”  

Murungi Diane yavuze ko abapasiteri bamushutse kugira ngo aze ashyire hanze ko yabyaranye na Niyonshuti, ni uwitwa pasiteri Claude, Yongwe n’uwitwa Justin, aho bamuhaye amafaranga ibihumbi 50frw nk’ikiguzi cyo kuza kuvuga. 

 Mu kiganiro yagiranye n’uwitwa Camarade, Murungi yavuze ko ikintu abona aba bari bagamije ari ugusebya nyakwigendera Niyonshuti ndetse n’umugore we Uwanyana Assia, akaba abona nta kindi bari bagamije.  

Avuga ko batangiye kumwegera nyuma gato y’uko Niyonshuti apfa, batangira kumusaba ko azavuga ko yabyaranye na Theogene, anavuga ko banamusabye ko yavuga mu gushyingura gusa ntiyabikora. 

 Abajijwe niba koko nk’uko yabivuze inda atwite itari iya Niyonshuti, Murungi yumvikanye agira ati “iyi nda ntwite yo ni iy’undi mugabo utari Theogene, gusa umwana nabyaranye na Theogene ni uwo w’umukobwa gusa witwa Akeza.”, aho ngo uyu mwana yiga mu kigo giherereye I Shyorongi yewe Niyonshuti akaba ari we wahamujyanye kwiga anamurihira. 

Murungi yumvikanye asaba imbabazi Uwanyana Assia umugore wa Nyakwigendera Theogene avuga ko atagakwiye kuba yaratumye ibi bigera hanze, asaba n’imbabazi abanyarwanda muri rusange avuga ko ibyo yakoze ari amakosa akomeye, kuko iyo aba bapasiteri ngo batamushuka, yari kubibwira Uwanyana gusa ubundi bagashaka uko babikora ku giti cyabo. 

Amakuru y’uyu mugore Murungi Diane ajya kumenyekana bwa mbere yashyizwe hanze n’uvuga ko ari pasiteri Claude. 

Icyo gihe yari yakoze ikiganiro n’abanyamakuru batandukanye maze baza guhamagara Murungi kuri terefone ababwira amakuru yose uko ameze, ari n’aho yavugiye ibyo kubyarana na Nyakwigendera Theogene n’uburyo bahuye atazi ko afite umugore akamushakira inzu yo kubamo akanamufasha. 

Kugeza n’ubu imbaga nyamwinshi y’abari gukurikira ibiganiro byaba ibiri gukorwa n’uyu Murungi Diane ndetse n’abari kubikora bamuvugaho, ntabwo bari bemera ko yabyaranye na Niyonshuti, hakubitiraho n’iki kintu cyo kwivuguruza avuga ko yabyaranye na Niyonshuti akaba anamutwitiye ariko akagaruka avuga ko babyaranye ariko inda atwite ubu itari iye Niyonshuti, bahamya neza ko hari ibyihishe inyuma cyane bitaramenyekana kuri uyu mugore. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *