Umugore witwa Prima Kardashi, yigambye ku karubanda ko yajyaga akubita umuhanzi, Willian Hassan Kigozi uzwi nka Geosteady, wakoanye indirimbo na Charly & Nina yitwa Owooma (uraryoshye).
Prima avuga ko yakubitaga inshyi Geosteady, banafitanye abana babiri ubwo bari bakibana kuko “Iyo uzanye ubugoryi n’ubwana ndakujwibura”.
Mu kiganiro na NBS TV, uyu mugore bikekwa ko yari yasomye agatama, yemeye ko ibyo umugabo we aherutse kuvuga ko “N’abagabo bahohoterwa mu ngo zabo” ari impamo.
Prima ati: “Iyo uzanye ubugoryi ngukubita inshyi. Ndagukubita rwose kugira ngo ugarure ubwenge”.
Uyu mugore w’abana babiri kuri ubu afite undi mukunzi nyuma yo gutandukana na Geosteady wavuze ko guhora amuhondagura, byatumye amureka, yishakira undi mukunzi.
Geosteady yari aherutse guca amarenga ko ihohoterwa yakorewe na Prima ryaba ari ryo ryatumye ahunga uyu mugore.
Mu yandi makuru, Charly na Nina batumiwe mu gitaramo cya ’Comedy Store’ gitegurwa n’umunyarwenya Alex Muhangi umaze kubaka izina rikomeye muri Uganda.
Muri iki gitaramo kizabera i Kampala ku wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, kwinjira bizaba ari ibihumbi 20 by’Amashiringi akoreshwa muri Uganda mu myanya isanzwe, ibihumbi 50 by’Amashingiri mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 400 by’Amashiringi ku bashaka kwicara ku meza.
Ibitaramo bya Comedy Store bitegurwa na Alex Muhangi bikunze gutumirwamo abahanzi bo muri Uganda no hanze yayo, gusa si kenshi bikunze gutumirwamo abahanzi bo mu Rwanda.
Charly na Nina bagiye gutaramira muri Uganda nyuma y’iminsi mike basohoye indirimbo yabo nshya ’Lavender’ iri mu zikunzwe muri Uganda.
Ni igitaramo cya kabiri gikomeye aba bahanzi bagiye gukora nyuma gusubukura umuziki bari bamaze imyaka ibiri badakora, aho baherukaga gutaramira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Amani Festival.
Charly na Nina ni itsinda rikunzwe mu Rwanda no mu Karere, aho bakoze indirimbo zabiciye nka Indoor, Owooma, Try me, I do bakoranye na Bebe Cool n’izindi nyinshi.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/7jbOXCXHmzE
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ