Umukobwa w’i Kigali bamuhaye ibihumbi 500 rfw ngo ajye kuryamana na Yago ubundi afate amashusho maze Yago bahite bamwicira ahazaza?

Umunyamakuru usigaye ukora ubuhanzi, Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, yakomeje ku mpamvu hari amakuru yasakaye avuga ko yateye inda umukobwa akamwihakana, anava imuzi iby’amakimbirane yagiranye na DJ Brianne. 

Muri space yatumiwemo ku rubuga rwa X, uyu muhanzi uri mu bagezweho muri iyi minsi, yakomeje ku mvano y’amakimbirane yavuzwe hagati ye na DJ Brianne, ananyomoza amakuru yasakajwe n’umukobwa wavugaga ko yamuteye inda. 

Mu mvugo iterura, Yago yavuze ko kuva yakwinjira mu muziki, hari abantu basanzwe mu ruganda rw’imyidagaduro bagiye bamutega imitego ikanga kumushibukana, ahubwo bikarangira bitamaje ku karubanda. 

Yavuze ko aba bantu atashatse guhishura amazina, bagiye bamutega abakobwa ngo baryamane nawe bamufate amashusho ubundi bayasakaze, abandi bakishyurwa ngo bakore ibiganiro kuri za YouTube bamusebye. 

Yatanze urugero rw’uburyo mu 2019 hari umuntu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wishyuye 500$ umukobwa ngo agende aryamana na Yago, ubundi amufate amashusho bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga, basebye izina rye. 

Ngo uyu mukobwa yarabigerageje ageze kuri Yago amubwiza ukuri ko hari abamutumye ndetse amuha ibimenyetso birimo message yagiranye n’uwo muntu wo muri Amerika wamwishyuye. 

Ati “Mu 2019 hari umuntu uba aho muri Amerika, wishyuye amadorari 500$ umukobwa ngo aze turyamane amfate amashusho nambaye ukuri kandi ngo umutwe wanjye ugaragaramo.” 

Yakomeje agira ati “Uwo muntu yishuye uwo mukobwa 200$ ngo aze tubanze turyamane ubundi afate ayo mashusho ayamwoherereze abone kumuha andi 300$ yasigaye. Ndashimira uwo mukobwa kuko yambwije ukuri, ambwira ko uko yanyumvaga atari ko ansanze. Yanyeretse ubutumwa bwose nanjye mfata amashusho yabyo ndabibika.” 

Yatanze urundi rugero rw’uburyo akimara gutangira umuziki kinyamwuga, hari abantu bishyuye banashuka umukobwa witwa Yvone Kayitesi uzwi nka Zecky B, ngo ajye kuri YouTube zitandukanye amubeshyere ko yamuteye inda. 

Mu ntangiriro za 2023 nibwo uyu mukobwa yagaragaye mu biganiro bitandukanye avuga ko Yago yamuteye inda, akayihakana ndetse ko ari hafi kwibaruka. 

Icyo gihe iyi nkuru yasamiwe hejuru kuko uyu musore yari agezweho mu muziki ndetse no mu itangazamakuru ry’imyidagaduro. 

Yavuze ko Zecky B yagerageje kumwicira izina, undi agaceceka akabiharira Imana kugeza aho uyu mukobwa amwegereye amusaba imbabazi kuri icyo kinyoma undi akamubwira ko azamubabarira ari uko asubiye aho yakoreye ibiganiro bimusebya akabinyomoza. 

Yago avuga ko uyu mukobwa yamweretse abamutumye bose, n’ababigizemo uruhare kugira ngo iyi gahunda yo kumusebya no kumwicira izina ishyirwe mu bikorwa. 

Uyu musore atangaza ko umunsi umwe azakora indirimbo y’iminota 10 akavuga agahinda kose yahuye nako. 

Mbere yo gusoza iki kiganiro, Yago yakomoje ku makimbirane yavuzwe hagati ye na Gateka Brianne wamamaye nka Jj Brianne, avuga ko yaje gusanga uyu mukobwa abeshya ko afasha abana bo mu muhanda kandi akeneye amafaranga y’aba-Diaspora yo kujya kunywera. 

Uyu muhanzi wirinze kwerura ngo amuvuge mu izina, yavuze ko uyu mu DJ ashobora kuba ari umwe mu bamwanga urunuka kandi ko yahoze amwigiraho inshuti. 

Yagize ati “Bose mba mbazi, abirirwa bakora ibiganiro bansebya kandi mubizi ko bazaga kuri channel yanjye bakarira, murabazi abo ba-DJ baza kuri space bakarira, bagatabaza Diaspora ikabamenamo amafaranga ngo bafite abana barera. Ejo mukababona mu kabari batwitse barimo kurya ku mafaranga mwaboherereje.” 

Yakomeje agira ati “Iyo kipe y’abo bantu narayimenye ndicecekera, igihe kizababwira, ukuri kuzababwira. Akajya mu biganiro akivugisha ngo ntabwo nari nziko Yago yakora ibyo bintu, kandi uwo muntu anzi namuhaye amafaranga menshi ambeshya ngo afite ‘Foundation’.” 

“Igihe kizagera ukuri kujye ahagaragara bamenye ko ari itsinda ry’abantu ngo bagambiriye kungambanira. Bagerageje kunyura mu bagore ngo bandagize ariko banze kunyanga.” 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *