Perezida Yuvenal Habyarimana wavutse tariki 8/3//1937 yapfuye tariki 6/4/1994 aguye mu Iturika ridasanzwe ry’indege yarimutwaye ya Falcon 50 biturutse ku gitero gihambaye cyagabwe kuri iyi ndege agapfana nabo bari bakumwe bose barimo na Perezida w’u Burundi cyprien Ntaryamira.
Nyuma yo gupfa Perezida Habyarimana ntiyigeze ashyingurwa nk’umuperezida, yewe si na benshi bazi uko byagendekeye Umurambo we.
Uyu wahoze ari perezida w’u Rwanda byavuzwe ko ishyingurwa rye ryari kwisasira abatutsi benshi mu gihe we byaje kumugendekera bite?
Rero Iyi nkuru benshi badafiteho amakuru tugiye kuyigarukaho biturutse ku mukunzi wacu wadusabye ko twamubwira amaherezo y’umurambo wa Perezida Habyarimana naho washyinguwe.
Habyarimana Juvénal ibyo yakoze hafi ya byose ubu byarasibanganye, icyo yibukirwaho ni kimwe gusa, ni Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tariki ya 5 Nyakanga 1973, Habyarimana wari Minisitiri w’ingabo, yahiritse ku butegetsi uwari inshuti ye magara, Kayibanda Grégoire.
Mu 1975, Habyarimana yasheshe MDR PARMEHUTU ayisimbuza MRND (Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement), iri riba ishyaka rimwe rukumbi ryayoboraga igihugu kuva mu 1973 kugeza mu 1993, haduka amashyaka menshi.
U Rwanda rwayobowe gisirikare imyaka itanu yose, kuva mu 1973 kugeza mu 1978, ubwo hemezwaga Itegeko Nshinga rishya.
Muri uwo mwaka, Perezida Habyarimana Juvénal yaritoje mu matora kandi yiyamamaza ari umukandida umwe rukumbi, kuko amategeko agenga MRND n’Itegeko Nshinga yari yashyizeho yavugaga, ko Perezida wa MRND ari na we ugomba kuba Perezida wa Repubulika. Byakomeje bityo aho Habyarimana mu 1983 yabaye umukandida umwe rukumbi, ndetse no mu 1989, kuko icyo gihe manda ya Perezida yari imyaka itanu.
Abantu bemeza ko n’ubwo ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal bwaranzwe n’ivangura, amoko, uturere, ivangura mu kazi kuva mu 1973 kugeza mu 1990, ubwo ibwicanyi bwari buke bwakajije umurego.
Umugore wa Habyarimana, Agatha Kanziga, yigize umujyanama w’umugabo we, yivanga mu kazi k’imiyoborere y’igihugu, Habyarimana arabyemera.
Icyo gihe ni bwo abantu batangiye kwicwa, abari baremeye kutiga, kutagira akazi bakora, noneho batangira kwicwa no gufungwa; ibyitso birafatwa barafungwa, baricwa.
Ubwo akazu kayobowe na Agatha gatangira kwica, karakiza; igihugu gihinduka akavuyo.
Ikindi kandi cyaranze umwaka wa 1990, ni uko abanyarwanda b’impunzi bari barahungiye ishyanga, nyuma yo gutakamba basaba gutaha mu mahoro, bakabwirwa kenshi ko ikirahure cyuzuye cyera kandi ko haramutse hongewemo andi mazi arimo yameneka.
Ibi byatumye abari impunzi bemera gutaha ku ngufu, kuva ubwo harota intambara kuva mu 1990.
Aha habaye isibaniro mu Rwanda, ingabo za Mobutu zirahurura, iz’Abafaransa na zo ziyongeraho, inzirakarengane mu gihugu zipfa amanzaganya ngo ngaho ni ibyitso by’Inkotanyi.
Kuva mu 1990 kugeza mu 1993, u Rwanda rwarimo intambara, abapfa barapfa, abafungwa barafungwa, amagerenade hirya no hino mu gihugu aca ibintu.
Ubwicanyi mu gihugu buhitana abatari bake za Bugesera, Bicumbi, Murambi, Kanzenze; ngiyo imyigaragambyo mu Umujyi wa Kigali, igihugu cyose kiba akajagari, mbese agahenge kaje mu 1993 ubwo habyarimana yemeraga imishyikirano ya Arusha.
Ihanurwa rya Habyarimana
Tariki ya 6 Mata 1994, indege yo mu bwoko bwa Faccon 50 yari itwaye Habyara yararashwe igwa mu rugo iwe.
Urupfu rwa Perezida Habyarimana Juvénal rwakurikiwe n’ubwicanyi ndengakamere, aho inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe, bityo Umuryango w’Abibumbye ukemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ishyingurwa rya Perezida Habyara
Habyarimana yapfuye tariki 6/4/1994 afite imyaka 57. Urupfu rwe nkuko byagaragajwe na Raporo zitandukanaye z’abahanga n’abashakashatsi zahamije ko muburyo bwanyabwo indege ya Falcon yari itwaye Perezida Habyarimana yarasiwe mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyangwa hafi yacyo.
Kuko haba mu bugenge n’ubuhanga bwa Scienece ku bijyanye n’impanuka z’indege byose bagaragaje ko aho indege yarasiwe naho yaguye kuko yaguye mu rugo kwa Perezida Habyarimana byose byemeza ko Iyo ndege yarasiwe mu gice cya Kanombe cyagenzurwaga n’Ingabo ZA Leta FAR.
Iyi ndege ikimara kuraswa Mu buryo bwihuse aho yaririmo igurumanira ahongaho hahise hagotwa n’ingabo za Leta zo mu gashami gato kihariye ka CRAP kari kavuye muri Batayo y’Abaparakomando yayoborwaga na Major Aloys Ntabakuze kandi iyi Batayo yabaga mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe.
Izi ngabo za Leta icyambere zakoze ni ukubuza Ingabo z’umuryango wabibumbye MINUAR kugera aho indege yari imaze kugwa ariko Ingabo z’abafaransa zo zari zihawe ikaze yo kuhagera ntakibazo.
Indege imaze gushwanyagurika ingabo za Leta zatangiye gukura imirambo yari aho yari yahiriye ishyirwa ku ruhande noneho izanirwa Lieutenant Colonel Dr Laurent BARANSARITSE wayoboraga ibitaro bya Kanombe nk’Umuganga mu kuyisuzuma.
Umwanditsi Andrew WALLIS yanditse ko mu gihe indege yaturikaga Imirambo yabari bayirimo yatakaye ahantu hose haba ku mbuga mu rugo kwa Habyarimana ndetse no mu ntoki zari zihegereye.
Nkubwo Umurambo wa Perezida Habyarimana wari waguye mu mirima ye y’indabo ari naho watoraguwe naho uwa muganga we Dr Akingeneye Emmanuel wo watoraguwe mu igaraje aho yari yaguye hejuru y’imodoka zari mu igaraje.
Ni mu gihe imirambo y’aba Pilote batatu b’abafaransa batarwaraga iyi ndege ya Falcon 50 yo yasanzwe hanze y’inkuta z’urugo rwa Perezida.
Umuhungu muto wa Perezida Habyarimana witwaga Jean Luc Habyarimana nawe yarimo afata amashusho y’ibyo byose byarimo biba.
Iyo mirambo yashyizwe ahongaho mu rugo kwa Perezida Habyarimaana maze Imiryango y’abaguye mu ndege itangira kugera mu rugo kwa Perezida kureba abantu bayo Ndetse ubwo niko n’abasirikare bakuru mu gisirikare cya FAR cya leta y’u Rwanda ndetse n’abategetsi bakomeye bo mu KAZU nabo batangiye kuhagera.
Ababanjirije abandi kuhagera ni bashiki ba Habyarimana bari ababikira abo ni Soeur Godelieve na Soeur Telesphore.
Amakuru akomeza avuga ko Musenyeri Vinvent Nsengiyumva nawe yahise ahagera atangira amasengesho ku bari bamaze gupfa.
Umuryango w’abaguye mu ndege wabanje kugera kwa Perezida Habyarimana ni uwa Ambasadeur Renzaho Yuvenal ndetste n’uwa Jenerali Nsabimana Deogratias nayo yari ikiri mu ganinda ko kubura ababo.
Murumuna wa Perezida Habyarimana witwa Dr Barerangana Seraphin wakoraga mu bitaro bya CHUB I Butare nawe mu mwanya wakurikiyeho yahise ahagera azanywe n’indege ya Helicopter.
Umwanditsi Andrew Wallis mu gitabo cye Stepp’d In Blood yanditse ko Muri uwo mugoroba ntano gutegereza nibura ngo imirambo ikurwe ahongaho ahagaze hejuru yayo nta kugaragaza agahinda na gato ngo Agatha Kanziga Habyarimana yahise asaba ko yavugana na Perezida MITTERAND ndetse na MOBUTU mu ibanga nta numwe ubumva.
Ikindi Agatha KANZIGA yahise ahugira mu bikorwa byo gutanga amabwiriza yo kwica abatutsi haherewe kubanyapolitiki yitaga abagambanyi yabyitaga ko ari ibikorwa byo kwihorera kubera ko umugabo we yaramaze gupfa ngo rero ibyo byose byagombaga gutangirira kuri abo banyapolitiki ndetse bigakomereza kubatutsi.
Muri iryo joro Nuko mu rugo rwa Habyarimana ibintu byari byifashe igihe yari amaze gupfa.
Ariko na none urupfu rwe mu buryo amateka azi neza kandi atazigera yibagirwa nuko ariyo Karita ihambaye n’igiciro gihambaye AKAZU kayoborwaga n’umugore we Agatha KANZIGA HABYARIMANA kishyuye kugirango gatangire gushyira mu bikorwa Umugambi wa Jenoside wo gutsemba abatutsi mu buryo bwo kubamaraho burundu nkuko abari bakarimo bari barapipanze kuva mu myaka 1990.
Amakuru avuga ko umurambo wa Perezida Habyarimana wakuwe i Kanombe ujyanwa i Gisenyi aho avuka, uhamara ibyumweru bisaga bitatu aho bari bategereje kumushyingura mu cyubahiro ndetse hari haranateganyijwe abatutsi bazicwa bakamuherekeza.
Ntibyashobotse kuko muri biriya bihe intambara yari irimbanyije kandi ingabo za FPR zihuta mu buryo butangaje.
Umuryango wa Habyarimana waje gusaba uwari Perezida wa Zaire, RDC y’ubu, Mobutu Seseko, kuba abitse umurambo wa Habyara by’agateganyo, kuko bateganyaga kuzamugarura mu Rwanda agashyingurwa mu cyubahiro.
Ni bwo Mobutu ajyanye umurambo wa Habyara aho avuka i Gbadolite, ahashyingurwa by’agateganyo kuko Mobutu yijeje umuryango wa Habyara ko azashyingurwa mu Rwanda.
Tariki ya 12 Gicurasi 1997, ubwo Kabira Laurent Désiré yarwanyaga Mobutu, agiye gufata Umujyi wa Gbadolite, umurambo wa Habyarimana wakuwe i Gbadolite mu ndege ya Cargo ujyanwa i Kinshasa, ngo kuko Mobutu yumvaga ingabo za Kabila zidashobora kuhagera.
Umurambo wageze i Kinshasa tariki ya 13 Gicurasi 1997. tariki ya 16 Gicurasi 1997, amakuru avuga ko mbere y’uko Mobutu ava i Kinshasa, ngo yategetse Abahinde bo mu bwoko bwa Hindu babaga muri uwo mujyi, gufata umurambo wa Habyarimana ugakorerwaho imihango, barangiza bakawutwika.
Nguko uko Habyarimana Juvénal wari Perezida w’u Rwanda yashyinguwe, abayibazaga rero amakuru y’ishyingurwa rye twashoboye gutohoza akaba ari ayo.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/45bUPa2_zPs
https://youtu.be/7ovG8Y2PqJg
https://youtu.be/WfbqIQHaa8c
https://youtu.be/5hCBIj43gRE
https://youtu.be/2XX5Aa1v59o
https://youtu.be/IF0iRpc-ltw
https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com