Urukundo rutangaje rwa Olena Zelenska na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, uyu munsi bahanganye n’ibitero by’u Burusiya.

Amateka n’ubuzima bwa Olena Zelenska na Perezida Volodymyr Zelensky, uyu munsi bahanganye n’ibitero by’u Burusiya buyobowe na Vladmir Putin bimaze igihe kirekire kuko bakundanye bakiri bato.

Uko Olena Zelenska na Zelensky bahuye mu bwana bwabo kugera bakundanye.

Olena Volodmyrivna Zelenska yavukiye muri Ukraine ku itariki ya 6 Gashyantare 1978 ubu afite imyaka 44 y’amavuko kimwe na Perezida Zelenskyy nawe wavutse muri uyu mwaka.

Ni umwanditsi w’amafilime akaba n’umugore wa perezida mu rurimi rw’icyongereza bita (first lady).

Aba bombi bakuze ari inshuti zikomeye kuko Zelenska yavukiye mu mujyi umwe na Zelensky wa Kryvyi ukoreshwamo ururimi rw’Ikirusiya cyane. Babyaranye abana babiri gusa.

Nubwo bakuriye mu gace kamwe bahuye bageze muri kaminuza.

Aba bombi bakuze ari incuti ubucuti bwabo butangira ubwo bari abanyeshuri muri kaminuza nkuru ya Kryvyi mu mwaka 1995, aho Olena Zelenska yigaga ibijyanye n’ubwubatsi (architecture), mu gihe Zelensky yari umunyeshuri mu bijyanye n’amategeko ariko wari ufite inzozi zo kuzavamo umukinnyi wa (comedy) umunyarwenya ukomeye.

Mu nkuru yanditswe na Daily Maily, havugwa ko Olena Zelenska yari mu rukundo n’undi musore mbere yo guhura na Zelensky ku myaka 17.

Icyo gihe Zelensky yari umwe mu bagize itsinda ry’abanyarwenya bo muri ako gace bakaba baritabiraga amarushanwa ku rwego rw’igihugu.

Ku myaka 19 Zelensky yatangije itsinda rya comedy kvartal 95 yinjizamo Zelenska nk’umwanditsi wabo, bikavugwa ko aba bombi bamaze imyaka 8 bateretana maze muri Nzeli 2003 bagashyingiranwa bagahita berekeza muri Kyiv.

Ubwo bari bamaze kubana Zelenska yakomeje akazi nk’umwanditsi w’ urwenya (comedy ), uruzwi cyane ni urwo muri 2015 yise umukozi w’abaturage ( servant of the people ) zelensky yakinnyemo ari perezida wa Ukraine.

Zelenska aganira n’itangazamakuru yavuze ko adakunda kuba yajya aho agaragara ngo yigaragaze nkuko umugabo we yabikoraga avuga ko adakunda ibirori.

Ibi biragaragara cyane aho yafashe umwanzuro wo guhitamo kwibera umwanditsi akibera mu buzima bw’inyuma ya camera, yaretse ibyo yigiye maze akomereza mu bwanditsi abifatanya n’akazi ka leta n’ikigo kitwa Ukrainian production company studio quarter 95.

Umwana wa Olena Zelenska na Zelensky wa mbere w’umukobwa afite imyaka 17, yavutse muri Nyakanga 2004.

Hashize umwaka umwe bamaze kubana Zelenska yavuze ko agiye gutangira kugaragara muri filime. Nyuma y’imyaka 9 babyaye umuhungu Kyrylo muri Mutarama 2013.

Ubwo umwana wabo mutoya Kyrylo wavutse muri Mutarama 2013 yari amaze kuzuza imyaka 6 , Zelensky yiyamamarije kuba perezida.

Umugore we ntabwo yigeze yishimira icyo gitekerezo agerageza kumurwanya. “mu byukuri narwanyije uwo mushinga kubera ko rwari urugendo rukomeye yari atangiye ntabwo yari umushinga ahubwo byari icyerekezo gishya cy’ubuzima”.

Bidasabye kuba hari abo bavukana bakomeye mu bya politiki, Zelensky yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri 2019 atsinze Petro Poroshenko ku majwi arenga 73 ku ijana, umugore we yahise atangira gufasha umugabo we mu rugendo rushya yari atangiye.

“Ntabwo ndi umuntu uzwi cyane. ariko mu by’ukuri kuba umugore wa perezida bisaba andi mategeko ndimo kugerageza kuyamenyera,” ibi umugore wa Zelensky yabivuze aganira n’itangazamakuru ahagaranye n’umugabo we.

Yakomeje agira ati: “Njye nkunda kuba nibereye inyuma umugabo wanjye we aba ari imbere cyane, njye nshimishwa no kuba ndi inyuma mu gicucu cye”.

“Ntabwo ndi umugore w’umunyabirori, ntabwo nzi gusetsa, ntabyo niyiziho. Ariko noneho mbonye impamvu yo kubikora noneho. imwe muri zo ni ugutuma nigarurira abaturage ku bibazo byugarije imibanire yabo”.

Bimwe muri ibyo bibazo harimo ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye mu ijambo yavuze mu nama ikomeye yahuje abagore b’Abanya-Ukraine ku nshuro ya gatatu hari muri 2019.

Yatumye igihugu kinjira mu muryango mpuzamahanga w’uburinganire n’ubwuzuzanye kubufatanye na Biarritz International initiative on gender equality.

Muri Kamena umwaka wa 2020 yatangije igikorwa cyo guteza imbere ururimi rw’abanya Ukraine ndetse atangiza uburyo bwo kugaburira indyo yuzuye abana mu mashuri.

Zelenska nk’umugore wa perezida aba agomba kwambara neza akaberwa. Ku munsi w’abakundana witwa Valentine Day, yashyize ahagaragara videwo ngufiya ari iwe mu rugo ari gusomana n’umugabo we ku matama, dore ko ari umugore ukoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram mu kuganira n’abaturage.

Reka turebe gato ku buzima bw’umugabo we. Amazina ye yose ni Volodymyr Ole-ksa-ndrovych Zelenskyy; yavutse ku itariki 25 Mutarama 1978, atangira kujya muri Politiki avuye mu mwuga wo gukina filime z’uruhererekane n’izo gusetsa, ubu akaba ari we Perezida wa gatandatu wa Ukraine guhera muri 2019.

Zelenskyy yakuze avuga Ikirusiya nk’ururimi kavukire ruvugwa mu gace ko hagati muri Ukraine, akaba yarize ibijyane n’amategeko muri Kaminuza ya Kyiv National Economic University, aho yakuye impamyabushobozi mu mategeko.

Amaze igihe gito arangije kwiga, Zelenskyy yashinze ikigo cyitwa Kvartal 95 gitunganya filime, inkuru zishushanyije, ibiganiro byo gusetsa, filime z’uruhererekane zitambuka kuri televiziyo zirimo iyitwa Servant of the People (Umukozi w’Abaturage), Zelenskyy ubwe akaba yarakinagamo ari Perezida wa Ukraine.

Izo filime zatangiye guca kuri televiziyo guhera muri 2015 kugeza muri 2019 zirakundwa cyane, ndetse muri Werurwe 2018 abakozi b’ikigo cya Zelenskyy bashinze ishyaka rya politiki rifite izina nk’iry’iyo filime (Servant of the People).

Iryo shyaka rimaze gushinga imizi, Zelenskyy yateye intambwe yiyemeza guhatanira umwanya wa Perezida muri Ukraine, atanga ibyangombwa ku mugaragaro ku itariki 31 Ukuboza 2018, bibera rimwe n’ijambo ryo gusoza umwaka ry’uwahoze ari Perezida wa Ukraine Petro Poroshenko bica kuri shene ya televiziyo yitwa TV 1+1.

Zelensky yatsinze amatora ku majwi 73,23% mu cyiciro cya kabiri atsinze Petro Poroshenko, akimara kujya ku buyobozi yahise aharanira gushyira imbere urugamba rwo kurwanya ruswa, ari nako ashyira imbaraga mu bikorwa byo gushyigikira ubumwe hagati y’Abanya-Ukraine n’abaturage bavuga Ikirusiya.

Guverinoma ye ikunze gukoresha imbuga nkoranyamgaba cyane mu bikorwa byo guhuza abaturage, by’umwihariko urubuga rwa Instagram.

Zelenskyy yimamariza kuyobora igihugu, yijeje abaturage kugarura ubwumvikane hagati ya Ukraine n’u Burusiya ndetse agerageza no kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin, ariko muri 2021 umubano w’ibihugu byombi wabaye nabi cyane kugeza ubwo u Burusiya butangiye kugaba ibitero kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.

Ushobora kwibaza uti ni uruhe ruhare rw’umugore wa Volodmyr Zelensky, Olena Zelenska, muri iki gihe cy’intambara bahanganye n’Abarusiya?

Uko Uburusiya burushaho kugaba ibitero Kuri Ukraine Niko intambara yagiye irushaho gukomera umubare mwinshi w’abaturage bagahitamo guhunga abandi bagafata umwanzuro wo kuguma mu gihugu ngo bahangane n’Abarusiya.

Mu magambo Olena Zelenska yashyize Kuri Instagram intambara igitangira yagize ati: “abaturage ba Ukraine bakwiye guhungisha abana babo bakabajyana mu nzu zo munsi y’ubutaka mu gihe cya nijoro maze tukarwanya umwanzi”.

“Ukraine ni igihugu cy’amahoro.Turi kurwana intambara tutatangije. Ariko ntabwo tuzacika intege, Isi yose nirebe, turimo turaharanira amahoro”.

Madamu Zelensky kandi yumvikanye mu butumwa yanditse agira ati: “Turasaba abafite imbaraga gufunga ikirere, bafunge ikirere twebwe iby’intambara yo ku butaka tuzabyimenyera ubwacu”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *