Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2021 yataye muri yombi umusore utuye mu Kagari ka Byahi, Umurenge wa Byahi w’Akarere ka Rubavu, Manishimwe Elode wayihuruje ayibeshya ko habereye ubwambuzi bwakomerekeyemo abantu benshi.
Aya makuru Manishimwe yayatangiye kuri Twitter tariki ya 14 Ugushyingo 2021, ashyiraho ifoto y’uwigeze gukubitirwa mu Murenge wa Cyuve w’Akarere ka Musanze, agakomereka.
Polisi ikimara kubona amakuru, yohereje abapolisi mu Kagari ka Byahi, bagezeyo basanga nta kibazo cyahabaye, abaturage bababwira ko umutekano ari wose, bakora imirimo ntacyo bikanga.
Kuva ubwo Polisi ngo yatangiye gushakisha Manishimwe ufite imyaka 20 y’amavuko, ari nako ishakisha inkomoko y’iyi foto, isanga yarafatiwe mu Karere ka Musanze.
Manishimwe ukomoka muri Musanze yaje gufatwa, atabwa muri yombi, ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.
Uyu musore kurikiranweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha gishobora gutuma akatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, akanacibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni imwe n’eshatu.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA
https://youtu.be/c3AwAXvWYTU
https://youtu.be/_18mOZbl5pc
https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo
https://youtu.be/tLZPcuI2yaE
https://youtu.be/wB8OZhhjjiE
https://youtu.be/VFx7RbXdB8E
https://youtu.be/Z_kyu7POWBM
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com