Wari uzi ko bibaye byiza nta nshuti n’imwe wagira mu buzima bwawe? Menya ibyiza byo kugira inshuti nke.

Mu 2016 hari ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cyitwa British Journal of Psychology, bwagaragaje ko abantu b’abahanga barushaho kwisumburaho mu bwenge no kugera ku ntego zabo iyo bafite umubare muto w’inshuti.

Abantu bashobora kutabyumva mu buryo bumwe bitewe n’uko inshuti nyinshi bazikesha ibyishimo cyangwa bakanagendera ku mvugo igira iti “ubwenge burarahurwa”.

Hatangwa impamvu nyinshi zishingirwaho mu kuvuga ko kugira inshuti nke bituma ubigize arushaho kuba umuhanga cyane.

Abahanga bavuga ko bidatunguranye kuko abantu b’abahanga bafite ubumenyi bwinshi n’ubushobozi bwo kubukoresha, badakunze kumarana umwanya wabo munini n’inshuti nyinshi kubera ko baba bahugiye ku ntego zabo z’igihe kirekire.

Mu buryo bwagutse, ibi ni bimwe mu biranga aba bantu hamwe n’impamvu zituma bakunda kugira inshuti nke:

Bifasha gusobanukirwa abantu neza

Abantu b’abahanga bagira umwihariko mu gusobanukirwa no gutahura vuba imyitwarire y’abandi kuko akenshi baba bakunda kubitegerereza ku ruhande bakabasha kumenya vuba imigirire yabo.

Birinda kandi kuba bagira inshuti nyinshi kugira ngo bumve ko bakunzwe, ahubwo bagahitamo nke basobanukiwe neza mu kwirinda ko bajya batakaza igihe kinini bari kumwe n’abo bantu benshi bikagabanya umwanya wabo wo gushikama ku ntego zabo.

Bituma babasha kuvuga bisanzuye

Abantu b’abahanga kubera kudahora mu kivunge cy’abandi bantu, bituma bagira ubushobozi bwo gushyira ibitekerezo byabo ku murongo neza kandi bakabasha kubitambutsa bashize amanga.

Imitekerereze yabo iba itandukanye n’iy’abandi icyakora ntabwo babangamirwa no kuba bakumva icyo abandi batekereza.

Ntabwo bahorana amashyushyu yo kumva bacikanwe

Kubera kutimenyereza kuba mu bigare no kwiyumvisha ko ibyishimo byawe ugomba kubikomora ku nshuti nyinshi zaba izo ufite mu bigaragara cyangwa se inshuti zawe ku mbuga nkoranyambaga, bituma udahorana amashyushyu yo kumva ko hari ibiganiro wacikanwe bityo ukabasha gukora neza ibyo uhugiyeho udahuzagurika.

Barashishoza

Kugira inshuti nke bifasha abantu kugira ubuhanga bwo kwibonera umwanya wo kwicara hamwe bakagira ubushishozi ku bintu bitandukanye.

Muri uyu mujyo ushobora kumusanga yicaye ari gusoma ibica ku mbuga nkoranyambaga ku buryo ashobora kuvaho amaze kubona ishusho y’ubuzima muri ibyo bihe.

Aba bantu kandi banigiramo ubushobozi bwo kudaha abandi icyizere badakwiriye.

Ntabwo bakunda kwisanga mu makimbirane

Kubera kwirinda kuba mu bigare by’inshuti nyinshi bakizera ko bifitemo ibihagije kugira ngo babashe kubaho neza, bituma batisanga mu makimbirane ya hato na hato cyangwa ngo babeho bahangayikishijwe n’uko abandi babafata.

Ibindi bijyanye n’ubuhanga bw’abantu bafite inshuti nke, ni uko bumva ko batabereyeho kwemeza abandi, biyumva nk’abanyembaraga kandi bakumva bihagije n’inshuti nke bafite, bakumva bazizi neza ku buryo batagira impamyi yo kunguka inshuti nshya.

Bakunda kandi kuvugisha ukuri bashize amanga ndetse imbaraga zabo zose bakazishyira ku ntego z’ubuzima baba barihaye.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *