Chelsea FC igiye kugurisha abakinnyi batanu kugira ngo igarure Lukaku

Ikipe ya Chelsea FC yiteguye kugurisha abakinnyi batanu mu rwego rwo kubona ubushobozi bwo kugura rutahizamu Romelu Lukaku wahoze muri iyi kipe iri mu zikomeye mu Bwongereza.

Ibitangazamakuru byo ku Mugabane w’i Burayi birimo Goal.com byanditse ko ubuyobozi bw’Ikipe ya Chelsea FC bwiteguye kugurisha abakinnyi batanu mu gushaka ubushobozi bwo kugarura rutahizamu Lukaku.

Lukaku yaherukaga muri Chelsea mu 2014, ubwo yahavaga akajya muri Everton yamazemo imyaka itatu nayo akayivamo mu 2017 yerekeza muri Manchester United yamazemo imyaka ibiri mbere yo gukomereza muri Inter Milan.

Abakinnyi batanu Chelsea FC ishobora kugurisha ngo imugarure barimo Kepa Arrizabalaga, Callum Hudson-Odoi, Ross Barkley, Ruben Loftus-Cheek na Tammy Abraham kugira ngo iyi kipe ibone ubushobozi bwo kuzana uyu rutahizamu wahesheje Inter Milan igikombe cya Shampiyona yo mu Butaliyani.

Ikinyamakuru Sunday World cyo ku Mugabane w’i Burayi, cyakomeje kigaragaza ko kugaruka muri Chelsea kwa Lukaku, bishoboka cyane bitewe n’ubushake ubuyobozi bw’iyi kipe bufite.

Rutahizamu Romelu Lukaku yatsinze ibitego 24 muri uyu mwaka w’imikino 2020/2021, yakurikiye Cristiano Ronaldo [CR7] watsinze 29 muri Juventus.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *