Mozambique: Perezida Nyusi yasabye ko Amerika yunganira Ingabo ze n’iz’u Rwanda mu rugamba rw’i Cabo Delgado

Mu ruzinduko ari kugirira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yasabye iki gihugu ko cyakunganira ingabo ze ndetse n’iz’ibindi bihugu nk’u Rwanda ziri kugira uruhare mu guhangana n’ibyihebe byari byarigabije Intara ya Cabo Delgado. 

Ibi yabiragutseho ubwo yari ari gutanga ikiganiro cy’uko iki gihugu gikomeje kwiyubaka no guhangana n’ibyihebe byo mu Mutwe wa Al Sunna Wall Jamat. 

Ni ikiganiro yatanze muri Kaminuza yigisha ibijyanye n’iby’Intambara izwi nka National War College, aho yagaragazaga n’uko Mozambique iri kwigobotora ingaruka z’ibiza byakunze kuyibasira. 

Yavuze ko kugira ngo urugamba ingabo z’igihugu cye, n’izindi zo mu bindi bihugu by’inshuti nk’u Rwanda ziri kurwana rukomeze gutanga umusaruro, hakenewe ko barurwana bagomba kuba bafite ibikoresho bihagije byo kwifashisha. 

Ati “Ni muri urwo rwego nasabye inkunga iturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikazunganira Ingabo za Mozambique n’ingabo z’ibihugu by’inshuti nk’iz’u Rwanda, n’iza SADC ziri mu Ntara ya Cabo Delgado mu kurwanya abanzi b’iterambere ry’igihugu cyacu.” 

Intara ya Cabo Delgado ni imwe mu zikungayahe ku mutungo kamere wa gaz, ituwe cyane n’Abayoboke ba Islam, aho mu myaka itanu ishize yahindutse indiri y’ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’imitwe y’abahezanguni bagendera ku matwara akaze. 

Mozambique yatangiye guhangana byeruye n’ibyo byihebe mu 2021 ari nabwo u Rwanda rwohereje Ingabo n’Abapolisi muri iyo ntara bagakorera mu bice bya Palma na Mocimboa da Praia. 

Bijyanye n’ubunararibonye bw’Ingabo z’u Rwanda, uruhare rwazo mu guhashya ibyo byihebe rumaze kwigaragaza kuko abaturage benshi basubiye mu byabo ndetse Ingabo za Mozambique zasubijwe ibice bitandukanye byari byarigaruriwe n’ibyihebe. 

Ingabo z’u Rwanda zahanganye n’ibyihebe, bimwe birapfa ibindi birafatwa, ibisigaye bihungira mu turere turimo Nangade na Macomia tugenzurwa n’Ingabo ziri mu butumwa bw’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SAMIM, nubwo mu gihe humvikanye aho byisuganyirije zivugana n’iza SADC zikajya gusenya ibirindiro byazo. 

Ibi kandi byanashimangiwe na Perezida Nyusi ubwo yari mu Nteko Rusange ya 78 ya Loni, ihurije hamwe abayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma zitandukanye ku Isi. 

Icyo gihe Perezida Nyusi yavuze ko kuri ubu hatewe intambwe igaragara kabone nubwo ibyo byihebe bikomeje kugaba ibitero no kutera ubwoba abaturage bo mu bice by’ibyaro. 

Ati “Kubera uwo musaruro abaturage batangiye kugaruka mu byabo, aho batangiye kongera kubaka ubuzima bundi bushya.” 

Perezida Nyusi yavuze ko ubu bufatanye buhuriweho ari urugero rwiza rw’uko Afurika ishobora kwishakira ibisubizo by’ibibazo byayo. 

Ati “Ku rundi ruhande ariko ikibazo ni uko hakenewe ubundi bwunganizi kuri ibi bihugu biri kudufasha kugira ngo ibikorwa byo kurwanya ibyo byihebe bikomeze bijye mbere.” 

Mu gukomeza guhashya ibyo byihebe, muri Nyakanga 2023 U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi bayobowe na Maj Gen Alexis Kagame, basimbuye bagenzi babo barenga 2000 bari bamaze igihe mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado. 

Mu mpera za 2022 Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wemeje inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero, asaga miliyari 20 Frw, yo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda bigamije kugarura amahoro muri Mozambique. 

Ni inkuga yaje nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze igihe kinini rukoresha ubushobozi bwarwo. 

Iyi nkunga yaje isanga indi ya miliyoni € 89 yagenewe Ingabo za Mozambique hamwe n’amahugurwa, n’indi ya miliyoni €15 yagenewe Ubutumwa bw’Ibihugu bigize SADC muri Mozambique, SAMIM. 

Ubwo Perezida Kagame yari abajijwe n’umunyamakuru wa Jeune Afrique, ikibazo kijyanye cy’abashinja u Rwanda ko rutanga ubufasha bwa gisirikare ruba ruhakurikiranye n’inyungu z’ubukungu, yavuze ko atari rwo nyirabayazana w’ibibazo rusabwa gutangamo ubufasha bwa gisirikare. 

Ati “Mbigarutseho kuko hari ibihugu bimwe na bimwe mu bihe byashize, byajyaga biteza ibibazo kuri uyu Mugabane ubundi bikagaruka kubikemura bishaka inyungu z’ubukungu, bigasahura nta n’uwabisabye kuza gutanga umusanzu. Twe siko dukora. Byaba muri Centrafrique cyangwa muri Mozambique, ni abayobozi b’ibyo bihugu badusabye umusanzu.” 

Perezida Kagame yavuze ko nta mikoro u Rwanda rufite yo gutera inkunga ibikorwa nka biriya, agaragaza ko haba Centrafrique cyangwa Mozambique, nabyo nta bushobozi bifite bw’amikoro. 

Ati “Nko muri Mozambique, twasabye inkunga Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, nawo wahise utanga miliyoni 20 z’amayero. Icyakora na yo ni make kuko angana na 10% by’ayifashishijwe cyangwa se ateganyijwe kwifashishwa.” 

Kugeza ubu Ishami rya Loni ryita ku mpinzi, HCR rigaragaza ko abarenga miliyoni bamaze kuva mu byabo ndetse Umushinga ugamije gukusanya amakuru ku bijyanye n’intambara wa ACLED ugaragaza ko mu myaka igera kuri itanu ishize iyi mirwano imaze guhitana abagera ku 4000. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *