Abaturage bahangayikishijwe n’itsinda ry’abajura biba imyaka mu mirima bamara kuyigurisha bakajya kurya inyama z’ingurube

Abaturage bo mu karere ka Huye Umurenge wa Rusatira bahangayikishijwe bikomeye n’Itsinda ry’ibisambo byiba imyaka mu mirima ya bo bamara kukigurisha bakajya kurya inyama z’ingurube no kunywa inzoga mu dusantire. 

Aba baturage bavuga ko aba bajura ngo bakusanya ibyo bibye bakabigurisha ku kiguzi gito cyane, hanyuma bamara kuyigurisha bakajya mu tubari kunywa inzoga ziherekejwe na Mushikaki z’ihene cyangwa inyama z’ingurube. 

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko ririya tsinda ry’abajura ribahangayikishije cyane, aho bavuga ko abahinze imyumbati bamaze kwihanagura kuko igiti gitangira gushoro abajura bayitwara. 

Umwe mu baganirije itangazamakuru yagize ati: “Ubu nta kantu wabona imyumbati yeze kuko nanjye narinyifite ariko abajura bayigiyemo bayimaramo ku buryo ntavuga ngo ndabona akumbati ko guhekenya cyangwa guteka. Turasonza bitewe n’ubujura kandi abenshi babyiba bajya kubigurisha.” 

Undi ati: “ hari abantu badakora bakirirwa bagenda cyangwa bakirirwa dusantere bari mu mikino runaka. Nk’ubu cyane cyane imyumbati nubwo yabembwe ariko imyinshi bagiye bayiba” 

Aba baturage bavuga ko usibye n’imyumbati, ngo nta gitoki cyana kuko bahita bagica bakajya kukigurisha bakabona amayoga.  

Gusa aba baturage bababazwa bikomeye nuko ngo babazwa n’uko mu gihe hari ufashwe agafungwa ahita arekurwa. 

Ati” Ese iyi nzara mubona tuzayikira? Nk’ubu ejo bundi umwana yakuye kiro y’imyumbati…bahise bamufungura ako kanya. Bakigera i Rusatira yahise ataha! Ngo ubundi se nzabura kuyikura!” 

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga kuri iki kibazo yabwiye itangazamakuru ko abaturage bakwiye gutanga amakuru arambuye ku bagize iri tsinda ry’abajura, kugirango batabwe muri yombi bakurikiranwe. 

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uretse n’ubujura bw’imyaka, no kwiba ikindi kintu icyo ari cyo cyose …ni icyaha umuntu aba akoze. 

Yasoje agira ati: Icyo dushishikariza abaturage ni ukwitabira umurimo bagakora. Rero ikintu cyose kibangamiye umutekano wabo, amakuru agatangwa ku buyobozi ndetse n’inzego z’umutekano dufatanya, hanyuma tugafasha abaturage kugikemura.” 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *