Umwimukira uri mu bo u Bwongereza buzohereza mu Rwanda yapanze guhita yiyahura akihagera

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Syria uri mu bimukira Guverinoma y’u Bwongereza igomba kohereza mu Rwanda mu masezerano ibihugu byombi byagiranye, yatangaje ko akihagera azahita yiyahura ngo kuko u Rwanda atari igihugu gitekanye kuri we. 

Uyu mugabo wahinduriwe amazina n’ikinyamakuru The Guardian kikamwita Khaled, ari mu bimukira bafungiwe mu kigo gihurizwamo abimukira cya Colnbrook aho we na bagenzi be bazavanwa muri kiriya kigo bazanwa mu Rwanda. 

Nyuma yuko Khaled ageze mu Bwongereza muri Kamena 2022 akisanga ku rutonde rw’abagomba koherezwa mu Rwanda, avuga ko we na bagenzi be bamaze kurambirwa guhora babwirwa ko bazazanwa mu Rwagasabo. 

Ati: “Buri wese hano amaze kunanirwa cyane kubera u Rwanda. Ntidushobora kurya cyangwa ngo dusinzire. Nimuriwe muri Syria mpafungirwa imyaka icyenda ndetse nafungiwe nanicirwa urubozo muri Libya.” 

Ubwo yaganiraga na kiriya gitangazamakuru, Khaled yavuze ko gufungwa kenshi bimutera imbamutima zo guhorana ubwoba, ibimutera impungenge z’uko azatekana mu gihe azaba ageze mu Rwanda. 

Yagize ati: “Icy’ingenzi ku mwimukira ni ugutekana. Sinzatekanira mu Rwanda. Nibashobora kunyogerezayo nzahita niyahura nkigera muri icyo gihugu”. 

Khaled yakomeje abwira kiriya kinyamakuru ko akimenya amakuru y’uko azoherezwa mu Rwanda muri Gashyantare 2023 yagize “ubwoba bwinshi” 

Undi mwimukira wageze mu gihugu cy’u Bwongereza nyuma yo kwimwa ubuhungiro n’ibihugu by’u Butaliyani n’u Bufaransa yagezemo avuye i Darfur muri Sudani akaza kwisanga ku rutonde rw’abazoherezwa mu Rwanda, yavuze ko afite ubwoba bwo gusubizwa ku mugabane wa Afurika yahunze abona ko udatekanye. 

Ati: “Nkimenya gahunda ya Guverinoma yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu ntangiriro za 2023, nagize ubwoba bwinshi. Nacitse igihugu cya Afurika kubera ko cyari kudatekanye bityo mfite ubwoba bwo gusubizwa mu kindi gihugu cya Afurika kubera ko mbizi neza ko kizaba kidatekanye”. 

Kugeza ubu harabura ibyumweru bike ngo Guverinoma y’u Bwongereza itangire kohereza abimukira ba mbere mu Rwanda, bijyanye no kuba iyo gahunda yaramaze guhabwa umugisha n’abarimo umwami Charles III. 

Abimukira batandukanye bari ku rutonde rw’abazoherezwa mu Rwanda bagaragaza ko badashira amakenga iki gihugu mu gihe Guverinoma y’u Bwongereza yarwemeje nk’igihugu gitekanye bakoherezwamo. 

Kuri ubu Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza yahaye abimukira bazoherezwa mu Rwanda igih ntarengwa yo kuba bitambitse kuba bakogerezwa mu Rwanda biciye mu nkiko aho bahawe icyumweru kimwe gusa. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *