“Njyewe ndi muzima” Imbamutima za Hakizimana Silas washyinguwe ku wa Mbere maze bukeye ku wa Kabiri agaragara mu ruhame

Ku wa kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, umugabo witwa Hakizimana Silas wo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bwerankore akomeje kuvugisha benshi nyuma yuko yagaragaye mu ruhame, kandi ku wa Mbere hari habaye umuhango wo kumushyigura bazi ko yapfuye. 

Amakuru avuga ko uyu Hakizimana Silas yabuze kwa Gatatu w’icyumweru gishize, ubwo yari yagiye gushaka amaronko maze kubera imvura yaguye ku wa Kane, abo mu muryango we bagejejweho amakuru avuga ko yahitanwe n’imyuzure yatewe niyo mvura. 

Abaturage ku Cyumweru bumvise ko umurambo wa Hakizimana wabonetse ku bitaro bya Nyanza, ku wa Mbere bajya kumuzana baranamushyingura. 

Bukeye bwaho abaturage batunguwe no kubona Silas agenda kandi ari muzima, bamubwiye ko yashyinguwe nawe aratungurwa. 

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Hakizimana Silas yagize ati: “Njyewe ndi muzima. Natunguwe no kumva bambwira ko bari banshinguye.” 

Ku rundi ruhande, aba baturage bo mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Bweramana, Akagari ka Gitisi baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko batunguwe cyane kuko bamubonyeho nyuma y’amasaha make cyane bavuga ko bamaze kumushyingura.  

Umwe muri abo baturage yagize ati “Twari dufite umugabo witwa Hakizimana, yari mu Mayaga, yagiye gushaka amafaranga.”   

“Yagiye ku wa Gatatu, imvura yari yaguye ku wa Kane, ntitwamenya amakuru ye yaho yagiye. Ku isabato (ku wa Gatandatu) batangira kutubwira ko umuntu yaguye mu mazi. Umugore we n’ababyeyi be bagiye kumuhiga, baramubura.”  

“Ku cyumweru ni bwo bagiye kumushakisha, bavuga ngo bamubonye i Nyanza, bamujyanye mu buruhukiro mu Bitaro. Birangira bahamagaye ngo bajye kumuzana ngo tumushyingure.”   

Uyu muturage yakomeje avuga ko “Ku wa Mbere twiriwe ducukura. Yari aje nka saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30), umurambo barawushyingura. None muri iki gitondo, tubona umuntu araje n’ubu ari hano ku Kagari!”  

Undi na we agira ati “Nagiye kuzana umurambo. Bamukoreye ibizamini byose bishoboka, mu gihe cyo kuduha umurambo, bawuduha nka saa kumi n’ebyiri (18h00), twamushyinguye hafi saa moya (19h00). Ariko ikintangaje ni uko bavuga ngo yabonetse, n’ibyo narindimo binanira kubikora.”  

Aba baturage bagaragara batunguwe bikomeye bavuga ko bakeka ko Ibitaro bya Nyanza byabahaye umurambo utari we, ari na wo bashyinguye.   

Icyakora kugeza ubu Ubuyobozi bwa biriya bitaro, SP Dr. Samuel Nkundibiza yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu ahamya ko batanze umurambo nyawo, kuko abo mu muryango we babanje kwemeza ko ari uwabo.  

Yagize ati “Umurambo waratoraguwe, uzanwa kuri morgue ku Bitaro, hageze aho haza umuryango usaba ko umurambo ari uwabo, haza abantu barindwi bo mu muryango w’uwapfuye, bemeza ko umurambo ari uwabo.”  

SP Dr. Samuel Nkundibiza yakomeje abwira itangazamakuru ko “Kugeza ubu nemeza ko ba nyiri umurambo ari abaje kuwusaba, kuko bawuzanye ari umurambo utazwi, bemeza ko ari uwabo kandi turawubaha urashyingurwa.”  

Ku rundi ruhande, itangazamakuru ryaganirije Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe Imibereho myiza, Mukangenzi Alphonsine, aribwira ko inzego zitandukanye zatangiye gukurikirana iki kibazo.   

Mukangenzi Alphonsine yagize ati “Igihari ni uko inzego zatangiye gukurikirana kiriya kibazo.”  

Bariya baturage bakomeje kugaragaza gushidikanya gukomeye, aho bibaza niba barahawe umurambo utari wo, cyangwa niba ari igitangaza cyabaye uyu mugabo akaza kuzuka nyuma y’umunsi umwe apfuye.   

Ibi byatumye abenshi bahita bajya kureba aho bamushyinguye kugirango babashe kuva mu rujijo nyamara bagasanga hakimeze uko hari hameze (Hubatse imva yo bamushyinguyemo). 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *