U Rwanda rwatanzweho igitambo kugira ngo MONUSCO itirukanwa muri Congo? RDF ifite impamvu yo kujya muri RDC.

Mu buryo butunguranye, mu itangazamakuru hakwiriye inkuru ivuga kuri Raporo y’Impuguke za Loni yakozwe huti huti mu buryo abasesenguzi bagaragaza ko ari ugushakira Ingabo za Monusco uburyo bwazikura mu kimwaro zimazemo iminsi zatewe n’imyigaragambyo y’abaturage ba RDC bazamagana.

Iyo raporo itarajya hanze, ishinja Ingabo z’u Rwanda ko zagiye ku butaka bwa Congo mu bihe bitandukanye uhereye mu mpera z’umwaka, zigafasha umutwe wa M23 guhangana n’Ingabo za FARDC.

Reuters ni yo ya mbere yatangaje iby’iyo raporo itarajya hanze, nta muntu wari uzi ko iri gukorwa, ndetse n’ibinyamakuru byayivuzeho, bigaruka ku kuba byarayibonye biciriwe ku mayange nubwo itarajya hanze.

Raporo izwi iri gukorwa ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC, izajya hanze mu Ukuboza uyu mwaka. Nibwo byitezwe ko izamurikirwa Akanama k’Umutekano ka Loni.

Inkuru zatangajwe zishinja u Rwanda kohereza ingabo muri RDC, zagiye hanze mu gihe Monusco isumbirijwe, ndetse hari hashize amasaha make umuvugizi wayo Mathias Gillman yirukanywe ku butaka bwa RDC.

Yazizwaga amagambo yavuze ku wa 13 Nyakanga ubwo yabwiraga RFI ko Monusco idafite ubushobozi bwo guhangana n’umutwe wa M23, kuko umunsi ku wundi bigaragara ko ufite ingufu zisumbuyeho mu bikoresho.

Ni no mu gihe kandi imyigaragambyo yamagana izi ngabo za Loni zimaze imyaka irenga 20 mu butumwa butagaragaza umusaruro ikomeje. Mu gihe kitageze ku byumweru bibiri, yakomerekeyemo abarenga 170.

Abamaze kuyigwamo nabo ni umubare utari muto kuko ari 36 barimo abasivile 32 n’abasirikare n’abapolisi bane ba Monusco.

‘Ibyatangajwe si raporo ni ibihuha’

Raporo y’Impuguke za Loni yaherukaga, yagiye hanze ku wa 10 Kamena 2022. Itsinda ryayikoze, ryakusanyije amakuru muri RDC, rigera no mu Rwanda rihamara iminsi itatu ribaza abayobozi barwo ishingiro ry’ibirego rushinjwa.

Imyanzuro yayo yamurikiwe Akanama k’Umutekano ka Loni irimo ko nta bimenyetso byigeze bigaragara bihamya ko hari Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC. Ni mu gihe iki gihugu cy’igituranyi cyashyizemo imbaraga nyinshi mu kumvisha amahanga ko gisumbirijwe n’umuturanyi wacyo mubi.

Inkuru ya Reuters, ivuga ko raporo nshya itarajya hanze, igaragaza ko hari Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo, ndetse ko hari amashusho ya drone yabigaragaje, yerekana umurongo munini wazo hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Hari aho ivuga ko Ingabo z’u Rwanda na M23 byagabye igitero ku nkambi y’Ingabo za Congo i Rumangabo muri Gicurasi. Ikomeza igira iti “Ubwo M23 yafataga umupaka wa Bunagana muri Kamena, Ingabo z’u Rwanda zari zihari cyangwa se zari zatanze ibikoresho kuri M23.”

Umwe mu basesenguzi yanenze ibivugwa n’iyi raporo itarajya hanze, cyane ko idashyira umucyo ku byo izo mpuguke za Loni zabonye mu icukumbura ryazo.

Ati: “Ntabwo bisobanutse, wanabonamo icyuho. Urugero, icyo gihe i Bunagana ni iki cyabaye? Ko bashinja u Rwanda ngo ingabo zari zihari, cyangwa se ngo niba zitari zihari zatanze ibikoresho; uko kugenekereza kuvuze iki? Byumvikanisha ko harimo gushakisha, ntibavuga mu by’ukuri ngo habaye iki n’iki”.

Umusesenguzi mu bibazo by’Akarere k’Ibiyaga Bigari, Gatete Ruhumuriza Nyiringabo, yabwiye IGIHE ko ibyatangajwe ari ibihuha bigamije gushaka uko Monusco yagira agaciro, ikerekana ko yananijwe.

Ati: “Umuvugizi wa Monusco barangije bati tuguhaye amasaha 24 ngo uve ku butaka bwacu kubera ibyo yavuze. Uwo munsi nyuma gato ngo nyamara Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo. Nta raporo ihari kugeza ubu, hari ibihuha”.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanditse kuri Twitter ko abantu bakwiriye kwibaza impamvu inkuru zivuga kuri iyi raporo zigiye hanze shishi itabona mu gihe Monusco isabwa kuva muri RDC.

Abakurikiranira hafi ibibazo bya RDC n’u Rwanda, bahuriza ku kuba ikigamijwe ari ugushakira ishingiro amafaranga y’umurengera atangwa kuri Monusco.

Muri uyu mwaka, Ingengo y’Imari ya Monusco ingana na miliyari 1,05$, ni make ugereranyije n’ayari yakoreshejwe umwaka ushize kuko yagabanyutseho miliyoni 20$. Icyo gihe ayakoreshejwe yari miliyari 1,07$.

Ni ingengo y’imari igenewe indorerezi n’abakozi 660, abasirikare 13.640, abapolisi 591 n’abandi.

Ntabwo higeze hatangazwa igihe iyo raporo izagira hanze, cyangwa se ngo hahishurwe uwatanze amakuru ku biyikubiyemo n’ibindi.

RDF ifite impamvu yo kujya muri RDC

Mu nkuru z’ibinyamakuru byavuze kuri iyo raporo itarasohoka, umurongo wa nyuma ugaruka ku bufatanye hagati y’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’Ingabo FARDC, ndetse ko byafatanyije mu kugaba ibitero byo kurwanya umutwe wa M23.

Ntabwo hasobanurwa byimbitse iyo ngingo, gusa irashimangira ibyo u Rwanda rwavuze kuva intambara ya M23 na FARDC yakubura, ko hari imikoranire hagati y’igisirikare cya Congo n’uyu mutwe bwanagejeje n’aho abasirikare babiri b’u Rwanda bashimutwa, no ku butaka bwarwo hagaterwa ibisasu inshuro eshatu.

Gatete ati: “Niba koko iyo raporo ivuga ukuri ko Ingabo za RDC ziri gukorana na FDLR, u Rwanda rwaba rufite ishingiro ryo kujya kubarasa bombi, ibyo Abanyamerika babyita “gutanga ubutabera”. Rwaba rugiye kwirengera cyane ko banarashe ku butaka bwarwo”.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’inkuru zivuga kuri iyo raporo, ryagarutse kuri iyi ngingo aho rivuga ko ikibazo cya FDLR kiramutse gikemutse, byaha amahoro akarere muri rusange.

Riti: “Kugeza ikibazo cya FDLR ikorana bya hafi n’igisirikare cya RDC, gifashwe mu buryo bukomeye kandi kigakemurwa, umutekano mu karere k’ibiyaga bigari ntushobora kugerwaho. Ibi kandi birimo kuba MONUSCO irebera, imaze muri RDC imyaka isaga 20 ariko nta gisubizo kiraboneka”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, yavuze ko ingabo za RDC zirimo gukorana na FDLR mu mugambi wo kuyifasha kugera hafi y’u Rwanda ngo ijye iruhungabanyiriza umutekano.

Ati: “Bararwanana, ubungubu baravanze rwose wagira ngo ni igisirikare kimwe, inama barazikora bagahuza gahunda y’ibyo bagiye gukora, ni ibintu bizwi. Ariko noneho bakazana na Monusco ikaza ngo ije gushyigikira FARDC”.

Mu nshingano za MONUSCO harimo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yose ariko yo ngo yahisemo kurwanya M23 yonyine, ifatanyije n’Ingabo za RDC.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

KUPANUA umuti wizewe mukongera ingano y’igitsina    

Niba uziko ufite ikibazo cy’ubugabo bwabaye bugufi bishobora guterwa n’indwara cg gusiramurwa nabi cg ugasanga ariko wisanze .duhamagare turagufasha kuko Ibyo ntibikiri ikibazo.

Buriya ni ko kuri reka mbivuge, Hari abagore n’abakobwa bakunda cyangwa se baryoherwa n’imibonano mpuzabitsina mu gihe bayikoranye n’umusore cyangwa umugabo ufite igitsina kinini.

Urugero: Umugore/Umukobwa bafite mu matako hanini ntabwo yanyurwa n’imibonano igihe ayikoranye na we umusore/umugabo ufite igitsina kigufi.

Amahirwe dufite na bwo atarambye ni uko umukobwa/umugore atapfa kukubwira ko atanyurwa bitewe n’ingano y’igitsina cyawe, ariko n’ubundi amaherezo birangira aguciye inyuma.

Icyo ntabwo kikiri ikibazo kuko igisubizo kiri mu maboko yawe.

KUPANUA ni product twakuzaniye iturutse mu Bu shinwa. Ikaba ikemura icyo kibazo cyo kugira ubugabo bugufi cyangwa bunanutse.

Va kuri bya bindi ku ko iyi yo izaguha umunezero hagati yawe n’umukunzi cg na madamu wawe.

Hagarara ku izina ryawe ube umugabo uhamye Kandi ufite ijambo.

Ikindi nakubwira kuri iyi product   ya Kupanua iri oil ni uko icyo kibazo igikemura kabone n’ubwo waba waravutse ariko umeze, warasiramuwe nabi se cyangwa byarizanye mu bundi buryo.

Twandikire/Duhamagare kuri +250788920788

 

Niba kandi ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso.

REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro.

Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru.

Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi.

Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye.

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10

UKO IFATWA:

Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe,

Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye.

Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.

Call & WhatsApp Number:

+250788920788

 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *