Umutobe wiswe ‘Nzoga ejo’ uri gukoresha ishyano abaturage hanamenyekana ibiba ku mugore/umukobwa iyo awusomyeho

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Gatara mu Kagari ka Bujuju mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko batewe impungenge n’umutobe usigaye uhengerwa bise izina rya ‘Nzoga Ejo’ cyangwa ‘Kagugu’ kuko uwawusomyeho ntabasha kwibuka ibyo bamubwiye ndetse ngo utuma abagabo benshi badatanga iposho nk’uko bikwiye. 

Aba baturage bavuga ibi ni abegereye santere izwi ku izina ryo ‘kwivi’ muri uyu Murenge wa Muyumbu, bavuga impamvu bahisemo kuwita ‘Nzoga Ejo’ ni uko uwawusomyeho wese nta suku aba afite ndetse ahora ari zezenge, nta suku kuko abenshi baba bavuga ko bazoga ejo. 

Umwe ati “Biba bimeze nabi, abawunyoye baba basa nabi, nta suku yabo, nta gufura, nta…, igihe cyose iyo ubabonye ubona ari ba zezenge.” 

Baganira na TV1 dukesha iyi nkuru bavuze ko impamvu uyu mutobe umaze kurarura abantu benshi cyane cyane abagabo ngo abawenga bashyiramo utuntu tujyohereye, ku buryo abawunywa bakomeza gukururwa n’ubu buryohe, bikarangira abenshi batibutse no gutaha ngo bajye mu ngo zabo.  

Bakavuga ko ariho usanga abana bakura ubuzima bubi kuko ntabwo umugabo aba acyita ku muryango ndetse n’umugore wawusomyeho ntacyo aba akimariye. 

Umwe yagize ati “Uyu mutobe wa ‘Kagugu’ urasindisha cyane, yewe urenza na za kanyaga, bayikura za Karenge (agace bawengeramo) kuko niho hasigaye intoki zo kuwengamo, ni ukuvuga ngo umuntu uwunyoye muhuye akamufata amashusho y’uko ameze, nk’ejo mwongeye guhura ukayamwereka ntabwo yazongera kwifuza ko muhura. Abantu babinywa bahera mu gitondo banywa bakageza saa munani basinze.” 

Ku ruhande rw’aba baturage bifuza ko ubuyobozi bwahagurukira iki kibazo cy’ubu businzi ariko ngo cyane cyane ubuyobozi bukarwanya uyu mutobe (wa ‘Nzoga Ejo’) kuko uwawunyoyeho ntabwo aba akimenya ko hari inshingano afite mu rugo.  

Batanga iki cyifuzo bavuze ko impamvu ari uko usanga bamwe mu bagabo baba batagitaha cyangwa se ngo bagire icyo bakora mu rugo ahubwo ngo bahora basinze gusa. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Amani, yavuze ko iki kibazo cy’uyu mutobe batari bakizi, ariko ngo byanze bikunze inzoga z’inkorano baba bagomba kuzirwanya, kuko zishobora kuba zakurura n’andi makimbirane menshi mu rugo. 

Yagize ati “Iby’iryo zina ntabwo nari mbizi, ariko inzoga z’inkorano zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage ntabwo zemewe, n’iyo twamenye ahantu ziri cyangwa zicuruzwa tuzibuza abaturage ndetse tukajya kuzimena. Ariko kugeza ubu nta kirego cy’urugomo cyangwa se kurwana turakira giturutse kuri iyi nzoga.” 

Icyakora aba baturage bavuga ko nubwo uyu mutobe wa ‘Nzoga Ejo’ wengerwa ukanagurishirizwa muri aka gace, batazi neza ibishyirwamo kuko uwawusomyeho ata ubwenge bidasanzwe ndetse akaba atakozwa ibyo koga akaba ariyo mpamvu bawise ‘Nzoga Ejo’. 

INKURU NZIZA 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *