Abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa n’abarimu babigisha basangira ubwiherero nabwo bwenda kuriduka butanafite inzugi zo gukinga

Ababyeyi n’abayobozi bo mu mujyi wa Mbale muri Uganda, bahangayikishijwe n’isuku nke igaragara ku ishuri ribanza rya Busajjabwankuba aho abanyeshuri n’abarimu basangira ubwiherero 5 nabwo bugiye gusenyuka kuko muri bwo harimo n’ubudafite inzugi zo gukinga. 

Amakuru yamenyekanye ni uki iki kigo gifite abanyeshuri 1,400 n’abarimu bagera kuri 22 bose basangira ubwo bwiherero 5 bwubatswe mu ngengoyimari ya Leta yo mu mwaka wa 2006-2007, kugeza magingo aya butari bwavugururwa kuko bwenda no kuriduka. 

Ushinzwe ubuzima muri ako gace, Mr Joseph Byassi avuga ko mu gihe cy’akaruhuko ka saa sita, abanyeshuri n’abarezi babo babyiganira kuri ubwo bwiherero kandi nta n’uburyo bworoshye buhari bwo kugabanya ubwo bwiherero abakobwa n’abahungu ahubwo bose barabusangira.  

Ndetse ngo ubu bwiherero bwubatswe nyuma y’uko ubundi bubiri ikigo cyari gisanganwe bwaridutse. 

Aya makuru kandi ashimangirwa n’Umuyobozi w’iri shuri, Ndagire Emima, aho avuga ko nta mahitamo nabo bafite yo gukemura icyo kibazo akaba ari nayo mpamvu abayobozi, abarimu n’abanyeshuri basangira ubwo bwiherero buhari. 

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bamaze kwandikira ubuyobozi bushinzwe uburezi mu mujyi kugira ngo babafashe babone ubundi bwiherero gusa ntibari babona igisubizo gikwiriye mu gucyemura icyo kibazo gikomeje guteza umusaruro nkene ku ishuri ndetse no guta ishuri kw’abana bamwe na bamwe. 

Ushinzwe imiyoborere muri iri shuri, Betty Mbaga ashimangira ngo kubera kugira ubwiherero budahagije kandi nabwo butari ku kigero cyiza, bishyira ubuzima bw’anamyeshuri n’abayobozi mu kaga. 

Yahya Were, umuyobozi wungirije muri komisiyo ishinzwe imiturire mu gice cy’amajyepfo y’umujyi wa Mbale, avuga ko bari gushaka abaterankunga kugira ngo barebe uko bakemura icyo kibazo gikomeje kuba ingutu kuva mu myaka ibiri ishize gitangiye kuvugwa mu itangazamakuru. 

BWIZA 

INKURU NZIZA 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano  ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *